RFL
Kigali

Ghetto Kids babyinnye mu ndirimbo 'Back to Love’ ya Chris Brown bahishuye ko atarabishyura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2019 12:11
0


Ababyinnyi babigize umwuga ‘Triplets Ghetto Kids’ bo muri Uganda, bahishuye ko umuhanzi w’umunyamerika, Chris Brown atabishyuye nyuma y’uko abifashishije mu mashusho y’indirimbo “Back to Love’ nk’uko bari babyemeranyije.



’Triplets Ghetto Kids’ yagize izina rikomeye nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Sitya Loss’ yaguye igikundiro cy’umuhanzi w’umunya-Uganda, Eddy Kenzo umaze gutwara ibihembo bikomeye mu muziki.

Iyi ndirimbo yamuhaye ijambo rikomeye mu muziki ndetse mu gihe cy’imyaka itanu imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 23. 

Yanahaye ubwamamare ’Triplets Ghetto Kids’ babengukwa na benshi mu bahanzi bakomeye ku isi. Byatumye umuraperi w’umunya-Maroc w’umunyamerika Karim Kharbouch [French Montana] abifashisha mu mashusho y’indirimbo yise ‘Unforgettable’ yakoranye na Swa Lee. 

Iyi ndirimbo yasohotse kuwa 12 Mata 2017 imaze kurebwa n’abantu Miliyari imwe irenga ku rubuga rwa Youtube. Icyo gihe French Montana yabwiye TMZ, ko Ghetto Kids yifashishije mu mashusho y'indirimbo 'babyina neza kurusha Chris Brown'. 

Kuwa 11 Mata 2019 umunyamerika w’umunyamuziki uri mu bakomeye ku Isi, Chris Brown yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Back to love’ imaze kurebwa na Miliyoni 22 ku rubuga rwa Youtube. Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Bufaransa hagaragaramo n’andi matsinda akomeye mu kubyina yo ku Isi.

Ikinyamakuru Howwe kivuga ko iri tsinda ryakagaragaye nk’abanyamafaranga hashingiwe ku mashusho y’indirimbo bamaze kugaragaramo n’ibindi bikorwa by’umuziki bamaze gutumirwamo.

Kavum Dauda, umujyanama w’iri tsinda, yatangaje ko n’ubwo bagaragaraye mu mashusho y’indirimbo ya Chris Brown atabishyuye ngo yubahirize amasezerano nk’uko bari babivuganye mbere y’uko bakorana.

Yagize ati “Batwijeje ko hari icyo bazaduha ariko kugeza n’ubu ntacyo turabona.” Akomeza avuga ko bafashe umwanzuro wo gushaka umunyamategeko kugira ngo ntibazongere kwamburwa n’ibyo bazajya bakora binyure mu mucyo.

Iri tsinda rifite umwenda w’inzu rituyemo bagomba kwishyura mbere y’uko Ukuboza 2019 kurangira nk’uko nyirinzu yabibamenyesheje. Bishyuye Miliyoni z’amashilingi ya Uganda 180 basigayemo Miliyoni z’amashilingi 112.

Ghetto Kids babyinnye muri BET Awards kuri ubu bugarijwe n'ubukene

Bavuga ko Chris Brown atigeze abishyura nk'uko bari babivuganye

GHETTO KIDS BABYINNYE MU NDIRIMBO 'BACK TO LOVE' YA CHRIS BROWN BAVUZE KO ATABISHYUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND