RFL
Kigali

Gihozo Pacifique yavuze iby’umusore yaririmbye, ubwumvikane bucye na Urban Boys n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2019 11:17
0


Umuhanzikazi Gihozo Pacifique yatangaje ko hari ibyo atumvikanyeho n’umukunzi we atekereza kwandika indirimbo “Uzambabarire” yakwifashishwa na buri wese asaba imbabazi uwo yakoshereje cyangwa yahemukiye.



Kuwa 11 Ugushyingo 2019 Gihozo Pacifique yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Uzambabarire”. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’umuntu usaba imbabazi ku bwo gukosereza mugenzi we, akumvikanisha ko yiteguye kwisubiraho. 

Gihozo ntiyerura neza ngo avuge ikosa yakoreye umukunzi we ryatumye ahimba indirimbo yise “Uzambabarire” imaze kurebwa n’abantu 1,326 ku rubuga rwa Youtube. Iyi ndirimbo ngo ntishingiye ku mukunzi we gusa ahubwo n‘iy’abantu bose’.

Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye nshya idashingiye gusa ku musore bakundanye gusa ahubwo ngo nk’umuhanzi yayikoze ku buryo yakwifashishwa na buri wese ushaka gusaba imbabazi mugenzi we yakoshereje amubwira ko yiteguye kwisubiraho. 

Ati “…Ikindi kirenzeho ntabwo indirimbo ari we wenyine ivugaho kuko ni iy’abantu bose. Umuntu wese ashobora kuyibwira undi amusaba imbabazi…ntabwo rero ari we wenyine,”

Avuga ko gusaba imbabazi ari ibintu bisanzwe iyo wakoshereje umuntu kandi ko ibye n’umukunzi we biri hagati yabo ngo byanashoboka ko yamubabariye. Yamenye ko umukunzi we ari mu barebye iyi ndirimbo ‘kuko turavugana’. 

Gihozo ni we wakinnye ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo. Ngo ni inama yagiriwe na Director wakoze iyi ndirimbo wamubwiye ko abyikoreye byaba byiza.

Iyi ndirimbo yatumye benshi bamwandikira bamubwira ko yakoze igikorwa cyiza cyuzuye ubutumwa bwakwifashishwa na benshi. 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UZAMBABARIRE" YA GIHOZO PACIFIQUE

">

Kuwa 16 Nzeri 2019 Gihozo yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Go Low’ yakoranye n’itsinda rya Urban Boys. Ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu 2,848 yatanzweho ibitekerezo 18.

Iyi ndirimbo yashyizwe kuri shene ya Youtube ya Urban Boys no kuri shene ya youtube ya Gihozo Pacifique. Ni ibintu byakuruye ubwumvikane bucye hagati y’aba bombi bakoreye iyi ndirimbo kwa The Benjamins. 

Gihozo avuga ko kutumvikana byaturutse ku kuba indirimbo ya mbere yarasohotse igitero cye gikurikira icya Nizzo Kaboss. Ngo yaje kubitekerezaho yifuza ko igitekerezo cye gikurikira icya Humble Jizzo abwira Producer abimufashamo.

Yabikoze mu gihe Urban Boys yo yari yamaze gushyira kuri Youtube iya mbere yasohotse. Uyu mukobwa avuga ko babiganiriyeho biracyemuka ku buryo ubu ntakibazo bafitanye ndetse ngo baherutse no guhurira mu gitaramo. 

Ati “Bo bari batarabona ko indirimbo yahindutse kuko nabibwiraga kuri phone tutarahura ngo mbibereke hanyuma barabara bayibonye barambwira ngo ntakibazo, turabirangiza.”

Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Go Low’ hari abafana yamwongereye baturutse ku kuba yarakoranye indirimbo n’itsinda rya Urban Boys. 

Gihozo Pacifique yanyuze muri ‘Label’ ya Kikas Music asesa amasezerano ku mpamvu avuga ko atabonaga inyungu. Kuri ubu ari gukora muzika ku giti cye amaze gukora indirimbo nka “Njyewe gusa”, “Kwizima”, “Hindura” n’izindi.

Gihozo Pacifique yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Uzambabarire"

GIHOZO YAVUZE IBY'UMUSORE YARIRIMBYE, UBWUMVIKANE BUCYE NA URBAN BOYS N'IBINDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND