MTN
Kigali

Miss Shanitah ntiyabonetse muri 16 batsinze 'Miss Supranational Influencer 2019’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2019 7:50
0

Miss Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland kuwa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, ntiyabonetse ku rutonde rw’abakobwa bo mu bihugu 16 batsinze neza icyiciro cya kabiri cy’irushanwa ryiswe ‘Miss Supranational Influencer 2019’.



Umunyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 asanzwe anafite ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018. Amaze iminsi ari mu myiteguro yo kwitabira irushanwa rya Miss Supranational 2019.

Mbere y’uko yerekeza muri iki gihugu abategura iri rushanwa bashyizeho irushanwa bise 'Challenge’ aho abakobwa bose bahataniye ikamba basabwa gukora inkuru zamamaza ‘application’ y’iri rushanwa.  

Uko icyiciro kimwe kirangiye hatangazwa ibihugu byitwaye neza n’abakobwa babihagarariye. Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 abategura iri rushanwa batangaje abitwaye neza muri ‘Challenge 2’ batarimo Umunyana Shanitah wari watsinze ‘Challenge 1.’

Ibihugu 16 bihagarariwe n’abakobwa batsinze ‘Challenge 2’ ni Australia, Canada, Colombia, Finland, India, Ireland, Malta, Namibia, Netherlands, Philipines, Puerto Rico, Singapore, Suriname, Thailand, United States na Zambia.

Muri ‘Challenge 1’ Shanitah yari yatsinze ari kumwe n’abo mu bihugu nka India, Canada, Equador, Guatemala, Indonesia, Malta, Nethelands, Peru, Philippines, Puerto Rica, Singapore, Trinidad&Tobago, Venezuela, Vietnam na Wales.

Kuri ubu hanatangijwe icyiciro cyo kwivuga abo bari bo. Guha amahirwe umukobwa uhatanye muri iri rushanwa rya Miss Supranational byatangiye kuwa 11 Ugushyingo 2019 binyuze kuri ‘Application’ ya Miss Supranational.  

Ni ku nshuro ya 11 iri rushanwa rigiye kuba, muri uyu mwaka rizabera ahitwa Katowice mu Ntara ya Silesia. Icyiciro ‘Influencer’ ni gishya muri iri rushanwa umukobwa uzitwara neza azahita abona amahirwe yo kwinjira muri 25 bazavamo Miss Supranational 2019.

Umunyana Shanitah amaze iminsi mu myiteguro ijyanye no kubaka umubiri aho akora imyitozo ngororamubiri (fitness) buri munsi ajya muri gym.

Yiteguye kandi kubijyanye no gutambuka ndetse no kwifotoza. Byagiye bigaragara ko uburyo abakobwa batambuka mu marushanwa mpuzamahanga bitandukanye n'uko baba batambuka mu marushanwa ya hano imbere mu gihugu.  

Yanitoje gutambuka mu byiciro no mu myambaro itandukanye abifashishijwemo na Miss Kubwimana Simbi Sabrina.

Yanakoze imyiteguro ijyanye n'imivugire ndetse no kwigirira icyizere, yabifashijwemo na Mucyo Christelle wari mu Kanama Nkemurampaka kemeje Miss Supranational 2019. 

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakobwa 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Rizanyuzwa kuri Televiziyo imbona nkubone mu bihugu birenga 140.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Puerto Rico Valeria Vazquez urimaranye umwaka. 

Miss Umunya Shanitah ntiyabonetse mu bakobwa b'ubwiza 16 batsinze neza 'Miss Supranational Influencer 2019'.

Umukobwa utowe na benshi azabona amahirwe yo kwinjira mu 10 bahatanira ikamba rya Miss Supranational 2019

Shanitah yari yatsinze icyiciro cya mbere cya 'Miss Supranational Influencer 2019'







Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND