RFL
Kigali

Arsene Wenger yagizwe ushinzwe iterambere rya ruhago ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 20:49
0


Umufaransa wamenyekanye atoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza akanayubakiramo amateka, Arsene Wenger yateye umugongo amakipe menshi yamwifuzaga ngo ayatoze afata umwanzuro wo kujya gutanga umusanzu we mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi mu birori byabereye i Zurich ku cyicaro cya FIFA kuri uyu wa Gatatu.



Arsene Wenger yakiriwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ku cyicaro cya FIFA. Gianni Infantino yasobanuriye umuyobozi mushya ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi Arsene Wenger inshingano zimureba na byinshi agiye gufasha FIFA bijyanye n’impinduka ndetse n’iterambere ry’umupira w’amaguru muri rusange.

Mu nshingano Arsene Wenger afite harimo izi zikurikira:

- Ni we ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

- Azayobora kandi agire inama akanama gashinzwe ibya tekiniki mu gufata imyanzuro mu mihindagurikire y’amategeko y’umukino.

- Azaba kandi ari mu kanama gashinzwe ubusesenguzi ku marushanwa ya FIFA

- Arsene Wenger wabaye umutoza wa Arsenal Fc imwe mu makipe akomeye ku isi, azajya agenera amasomo abatoza anashishikarize kandi akundishe abakinnyi umwuga w’ubutoza ikintu kizakemura ibibazo byinshi mu butoza.

Nyuma yo gusoza ku mugaragaro umwuga wo gukina umupira w’amaguru, Arsene Wenger yahise agana iy’ubutoza aho yahereye iwabo mu Bufaransa mu ikipe ya Nancy, yavuyemo yerekeza muri Monaco yamazemo imyaka 7 agahita yerekeza mu Buyapani atatinzemo kuko nyuma y’umwaka umwe yahise ajya mu gihugu cy’u Bwongereza mu ikipe ya Arsenal FC yamazemo imyaka 22 agasiga atwaye ibikombe bya shampiyona bitatu.

Nyuma yo guhabwa inshingano Arsene Wenger yatangaje ko yishimiye icyizere yagiriwe kandi ko ibijyanye n’umupira w’amaguru ari bwo buzima yahisemo by'akarusho guteza imbere umupira w’amaguru ko abikunda cyane, yiyemeza ko agiye gukora ibishoboka byose impinduka zikagaragara kandi yizeye ko agiye gukora neza, ngo arabizi ko uruhare rwe rukenewe mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi.

Gianni Infantino uyobora FIFA yavuze ko bajya guhitamo Wenger bagendeye ku bantu bafite ubuzima bw’umupira w’amaguru mu biganza byabo bahindura byinshi muri uyu mupira mu bijyanye n’iterambere ryawo. Asanga kuri we ari igitego cy’umutwe FIFA itsinze cyo kubasha kuzana umuntu nka Wenger uzi umupira w’amaguru cyane agashingwa ibijyanye n’iterambere ryawo kandi yizeye ko azakora byinshi bishya kandi byiza.


Arsene Wenger ni we ushinzwe iterambere rya ruhago ku isi

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND