RFL
Kigali

Amalon mu ndirimbo “Byukuri” yifashishije Shaddyboo bakina inkuru y’abacakara bakundanye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2019 8:05
1


Umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye mu muziki ku izina rya Amalon, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Byukuri” ifite iminota itatu n’amasegonda 21’.



Iyi ndirimbo yari imaze igihe yamamazwa. Producer Sasha Vybz wo muri Uganda, kuwa 01 Ugushyingo 2019 yanditse kuri konti ya instagram agaragaza ifoto y’abagabo babiri bari ku mafarashi avuga ko basubiye mu myaka y’1840 y’ubukoroni bw’Abongereza.

Yerekanye Ryan Gravestone umwana w’umukoresha w’abacakara witwa Lucas Archibald ndetse na Amalon wahawe izina rya Lilangwe Zipande avuga ko ari we mukinnyi w’Imena muri iyi filime ivuga ku bacakara babiri bakundaniye mu mirima y’ipamba.     

Yanerekanye kandi Shaddyboo wahawe izina rya Imani Umwiza nk’umukinnyikazi wifashishijwe muri iyi filime.  Indirimbo “Byukuri” ishingiye ku nkuru y’abacakara bakundanye ubwo bakoraga mu murima w’ipamba.

Iyi nkuru yatekerejwe na Producer Sasha Vybz wo muri Uganda aba ari nawe ufata amashusho yayo. Ni mu gihe amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Made Beats wo mu Rwanda. 

Amalon na Shaddyboo bishyize mu mwanya w’abo bacakara bakina iyi nkuru y’urukundo. Amalon ahura n’ibigeragezo byinshi ariko Shaddyboo akomeza kumugwanira amwereka ko umutima we wamukunze.

Amalon arakubitwa Shaddyboo agasuka amarira ndetse akamuhungisha aho bari bari. Bombi bakora imirimo itandukanye mu mwambaro w’ubucakara gusa bagakomeza gushyira imbere urukundo rw’abo. 

Shaddyboo amaze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo na benshi mu bahanzi. Isura ye yagaragaye mu ndirimbo “Gake” Igor Mabano yakoranye na Nel Ngabo, “Oya” ya Buravan n’izindi.

Kuwa 23 Werurwe 2019 Amalon yabaye umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Burna Boy yakoreye i Kigali.

Amalon yavukiye i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ariko abarizwa Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali. Avuka kuri Amran ndetse na Uwamahoro Habiba.

Amashuri abanza yize Camp Kigali, Icyiciro rusange yiga Eto’o Kicukiro, asoreza ayisumbuye Kagarama High School muri 2013. 

Afite intumbero y’uko mu myaka itanu azaba ari ku rundi rwego rurenze urwo ariho uyu munsi.

Yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 19 y’amavuko, ubu agejeje imyaka 23.

Ni mushya mu kibuga cy’abanyamuziki, amaze gukora indirimbo nka: ‘Yambi’ yamumenyekanishije, ‘Mindset’, ‘Madarina’, ‘Mfata unkomeze’, ‘Byakubaho’ yabaye idarapo ry’umuziki we n’izindi.



Amalon yifashishije Shaddyboo mu mashusho y'indirimbo yise "Byukuri"

Amalon na Shaddyboo bakina ari abacakara bakundaniye mu murima w'ipamba

Amalon mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Byukuri"


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "BYUKURI" YA AMALON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zinillah4 years ago
    wouuuu Amalon Brother Courager Nukur urashoboye pee 💖💓💓🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND