Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare Mugisha Samuel watandukanye na Dimension Data na mugenzi we Mugisha Moise wakiniraga Fly Cycling Club basinyiye ikipe ya Team La Pomme Marseille yo mu Bufaransa amasezerano y’umwaka umwe.
Mugisha Moise yasinye umwaka 1 muri La Pomme Marseille yo mu Bufaransa
Mugisha Samuel wari umaze imyaka
itatu muri Dimension Data, aho yayigiyemo avuye muri Benediction Club y’i
Rubavu, akaba afite ibigwi byo kuba yaranegukanye Tour du Rwanda 2018, ndetse aheruka no kwegukana Criterium Byemayire Lambert.
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya
Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel yerekeje mu
ikipe yitwa Team La Pomme Marseille asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Mugisha Samuel yasinye amasezerano y'umwaka 1 muri La Pomme Marseille yo mu Bufaransa
Usibye Mugisha Samuel, undi
munyarwanda Mugisha Moise nawe usanzwe akinira ikipe ya Fly Cycling Club ukubutse
muri Tour du Faso anegukanye umwanya wa 4, akaba yaranahabwaga amahirwe menshi
yo kwegukana iri siganwa mu gihe ryari rigeze hagati ariko bikaza kurangira
byanze, nawe yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, bakazatangira
kuyikinira mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.
Aba bakinnyi bose bakaba basinyiye
ikipe ya Team La Pomme Marseille bigizwemo uruhare n’umugabo witwa Steven Laget
wahoze ari umukanishi w’ikipe ya Direct Energy.
Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018
Mugisha Moise ni we witwaye neza muri Tour du Faso 2019 mu banyarwanda bayitabiriye
Umwanditsi – SAFARI Garcon –
inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO