RFL
Kigali

Mugisha Samuel na Mugisha Moise basinyiye ikipe yo mu gihugu cy’u Bufaransa

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 19:09
0


Umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku magare Mugisha Samuel watandukanye na Dimension Data na mugenzi we Mugisha Moise wakiniraga Fly Cycling Club basinyiye ikipe ya Team La Pomme Marseille yo mu Bufaransa amasezerano y’umwaka umwe.




Mugisha Moise yasinye umwaka 1 muri La Pomme Marseille yo mu Bufaransa

Mugisha Samuel wari umaze imyaka itatu muri Dimension Data, aho yayigiyemo avuye muri Benediction Club y’i Rubavu, akaba afite ibigwi byo kuba yaranegukanye Tour du Rwanda 2018, ndetse aheruka no kwegukana Criterium Byemayire Lambert.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, Mugisha Samuel yerekeje mu ikipe yitwa Team La Pomme Marseille asinya amasezerano y’umwaka umwe.


Mugisha Samuel yasinye amasezerano y'umwaka 1 muri La Pomme Marseille yo mu Bufaransa

Usibye Mugisha Samuel, undi munyarwanda Mugisha Moise nawe usanzwe akinira ikipe ya Fly Cycling Club ukubutse muri Tour du Faso anegukanye umwanya wa 4, akaba yaranahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri siganwa mu gihe ryari rigeze hagati ariko bikaza kurangira byanze, nawe yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, bakazatangira kuyikinira mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

Aba bakinnyi bose bakaba basinyiye ikipe ya Team La Pomme Marseille bigizwemo uruhare n’umugabo witwa Steven Laget wahoze ari umukanishi w’ikipe ya Direct Energy.



Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018



Mugisha Moise ni we witwaye neza muri Tour du Faso 2019 mu banyarwanda bayitabiriye

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND