RFL
Kigali

Ngoma: Barishimira ko Sitade Perezida Kagame yabubakiye yatangiye kubinjiriza amafaranga menshi

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 17:42
1


Amezi ane arashize igikorwa remezo cya Sitade ya Ngoma umukuru w’igihugu Paul Kagame yubakiye abaturage gitangiye gukoreshwa ku mugaragaro nubwo hakiri imirimo yo kubaka itararangira. Umuyobozi w'aka karere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodis atangaza ko iyi Sitade yatangiye kwinjiriza akarere binafasha abaturage mu kwihutisha iterambere.




Hari imirimo yo kubaka iki kibuga igomba kurangirana n'amezi abiri

Ngoma ni kamwe mu turere dutatu twatoranyijwe umukuru w’igihugu Paul Kagame yahaye impano yo kubakira sitade mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu siporo y’u Rwanda no gutahiriza umugozi umwe kugira ngo harebwe ko hari urwego yavaho n’urwo yajyayo. Habanje gushakwa ibikorwa remezo bijyanye n’igihe. Sitade zubatswe harimo iy’i Bugesera, iy’i Nyagatare ndetse n’iyi Ngoma.

Mu kiganiro kirambuye umunyamakuru wa InyaRwanda.com yagiranye  n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma Bwana NAMBAJE Aphrodis yatangaje ko mu mezi ane gusa bamaze kubona akamaro karenze kamwe ka kiriya gikorwa remezo, harimo no kuba cyinjiza amafaranga menshi yunganira abaturage mu iterambere. Yagize ati:

Turishimira ko abakinnyi bakirira heza ndetse n’abafana bacu bakarebera umupira ahantu heza, ikindi gikomeye ni uko iriya sitade iri kutwinjiriza amafaranga menshi.  Abahaza bazana amafaranga kandi bayasiga mu bacuruzi bacu bakinjiza amafaranga bigatuma n’akarere kinjiza amafaranga menshi, urugero niba nka Rayon sports yaje ikazana n’abantu ibihumbi 10 cyangwa 30, bajya muri Restaurant cyangwa muri lodge bahasiga amafaranga menshi.

Umuyobozi w’aka karere kandi akomeza avuga ko hari byinshi cyane biteze kuzavana kuri iyi sitade bifitiye inyungu abaturage.

“Twiteze ko imyidagaduro n’imikino bigiye gutera imbere kandi n’impano z’abana zikarushaho kubona aho zizamukira binyuze mu kuba dufite ikibuga kiza nk’iki”.


Rayon sports iheruka gukorera umwiherero i Ngoma kuri iki kibuga

Umuyobozi w’akarere atangaza ko imirimo yose yo kubaka iki kibuga isigaye izarangirana n’amezi abiri ari imbere.

Akarere ka Ngoma nta kipe gafite mu cyiciro cya mbere kuri ubu kuko Etoile de l’Est yari yaharaniye kuzamuka muri uyu mwaka byarangiye itabigezeho, cyokora ikaba izagerageza mu mwaka utaha w’imikino, abaturage b’aka karere babibonamo nk’igihombo kugira ikibuga cyiza ntukiboneho amakipe y’ubukombe y’i Kigali arimo rayon sports na APR FC ari kuhakinira.




Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera charles4 years ago
    Etaile de l'est nigerageze izamukemukiciro1 kugirango tubyaze umusaruro ikibuga umukuruwigihugu yatwihereye





Inyarwanda BACKGROUND