RFL
Kigali

Uncle Austin yemeje ko yatandukanye na Victor Rukotana wari usigaje amezi muri 'Label'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2019 17:43
0


Umuhanzi Luwano Tosh wamenyekanye mu muziki ku izina rya Uncle Austin, yatangaje ko yatandukanye n’umuhanzi Victor Rukotana bari bafitanye amasezerano y’imyaka ibiri muri ‘Label’ ya The Management Ent.



Uncle Austin avuga ko yari afitanye kontaro y’imyaka ibiri na Victor Rukotana ihera muri Kanama 2018, bivuze ko umwaka umwe n’amezi atatu bishize bombi bakorana mu buryo bwemewe n’amategeko. 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Uncle Austin yemeje ko atagikorana mu buryo bw’amasezerano na Victor Rukotana kandi ko bari mu biganiro adashobora gutangaza niba bazakorana kuko ‘ntazi ikizavamo’.

Ati “Ntabwo tukiri kumwe ariko ibindi si ngombwa ko mbivuga. Imyaka ibiri ntabwo yarangiye kuko urumva twatangiye gukorana nk’umuhanzi wanjye muri Nyakanga-Kanama 2018. Ntabwo kontaro yarangiye.”   

Akomeza avuga ko hari ibyo yakoreye Victor Rukotana byatangirwa ubuhamya.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Victor Rukotana we yavuze ko kontaro yari afitanye na Uncle Austin yarangiye kandi ko atiteguye kuyongera kuko ‘hari utuntu adakora neza’.

Uyu muhanzi avuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri amaranye na Uncle Austin [we avuga ko bamaranye umwaka umwe n’amezi ane] atigeze amufasha kumenyekanisha izina rye ahubwo ngo indirimbo ze zaruse ubwamamare bwe.

Yagize ati “…Izina ryanjye ntabwo riburandinze urumva indirimbo zanjye zirazwi ariko kugira ngo abantu bamenye ngo Victor Rukotana ni inde, ni ikibazo.” 

Anavuga ko ikorwa ry’indirimbo ze atagiye aryishimira ashingiye ku kuba nta gihe gihamye yagiraga cyo gukora ‘audio’ na ‘video’. Arenzaho ko n’ubwo batagifitanye amasezerano Uncle Austin amugira inama kandi ko yamubwiye indirimbo agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ati “Audio irakozwe video kugira ngo izaze ni ibibazo na audio nayo kugira ngo izaze haba habanje kuba ibibazo. Mbese ntitugira igihe dusohorera ibintu biba biri aho ngaho…Ntakindi mushinja yakoze akazi gakomeye kandi n’ubu ng’ubu.” 

Uyu muhanzi ashima ko Uncle Austin yamukoreye akazi gakomeye kandi ngo arazirikana. Avuga ko Uncle Austin yemeye guhindura no gukora ibyo yamusabye ngo bakorana kuko ntakibazo bafitanye.

Rukotana avuga ko niba indirimbo ze zihenze nawe akwiye kugaragara nk’umuntu uhenze kandi hagira nubaha akazi akamenya igiciro ahagarukiramo. 

Mu Ukwakira 2017 Victor Rukotana yasohoye indirimbo “Mamacita” yakoranye na Uncle Austin. Kuwa 25 Mutarama 2018 yasohoye indirimbo yise “Sweet Love”. Kuwa 30 Nyakanga 2018 yasohoye indirimbo yise “Promise”.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Promise” yo kuwa 026 Nzeri 2018 yaje ashimangira amasezerano ya Victor Rukotana na Uncle Austin. Yashyizweho ubusobanuro bw’uko ari umwe mu bahanzi bafashwa na The Management Ent. ya Uncle Austin. 

Ni indirimbo yafashije uyu muhanzi kumenyekana n’ubwo we avuga ko indirimbo ze zaruse izina rye. Imaze kurebwa n’abantu 172,058 ku rubuga rwa Youtube inumvikanamo ijwi rya Uncle Austin.

Yakoze kandi indirimbo nka “Warumagaye”, “Se Agapo” na “Love” aherutse gusohora.

Uncle Austin avuga ko atagikorana na Victor Rukotana

Rukotana avuga ko yiteguye kwongera gukorana na Uncle Austin mu gihe cyose yahindura imikorere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "LOVE" VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND