Nk’ibisanzwe tuzi neza ko kujya mu bwiherero ari ibintu buri wese akenera kandi atakwibuza, iki gikorwa rero hari abagifata nk’umwanya upfuye ubusa aho bamwe bikozayo bagahita bagaruka ariko hari n’abandi bagifata nk’igikorwa cy’ingenzi ku buryo bamarayo umwanya munini batekereza byinshi.
Gusa uko byaba bimeze kose kuri wowe ni byiza ko umenya uburyo bwiza kandi buboneye bwo gukora iki gikorwa cyane cyane kuri ba bandi bakunda gutindayo bagafata umwanya wo kuruhukirayo. Uburyo bwo kwicara mu bwiherero rero benshi bakunda busa n’ubufite imbogamizi nini kuko bugira ingaruka mbi ku buzima.
Muri iki gihe benshi bajyanye n’iterambere kandi
ni byo koko ubu bafite ubwiherero bwo mu nzu ndetse bwo kwicaraho gusa abahanga
bavuga ko ubu bwiherero butuma umuntu adakora igikorwa cyamujyanye neza kuko aba
avunika rwose (ntabwo aba abasha gusunika umwuka neza ngo umwanda usohoke kuko
aba sa n’uwicaye neza). Ubu buryo rero ngo bushobora kuba intandaro y’indwara nka constipation,
appendicitis, indwara zifata amara n’izindi.
Dore impamvu rero ubwiherero bugezweho bwo kwicaraho
ari bubi
Dr. Mercola avuga ko iyo wicayeho wemye ndetse
amaguru akora hasi neza uba wafungiye amara inzira nziza yo gucishamo umwanda
bigatuma usohoka uruhanije ari nabyo bikuviramo za ndwara twavuze haruguru.
Uburyo bwiza rero ngo ni ubwo kwicara kuri bwa
bwiherero bugezweho ariko amaguru yawe akaba afite ikintu ahagazeho ku buryo
wicara usa n’uwunamye bikorohera amara gusohora umwanda neza.
Dr. Mercola kandi avuga ko ari byiza cyane kugira
bwa bwiherero bw’umwobo aho umuntu yicaraho asutamye kuko ari byo byorohera amara
gusohora umwanda neza kandi nta kibazo kibayeho.
Niba ufite ubwiherero bwo mu nzu, bwa bundi
bwicarwaho gerageza ku buryo ushaka akantu amaguru azajya ajyaho ku buryo
umuntu niyicara azajya aba ameze nk’uwunamye ku buryo byorohera amara gusohora
umwanda, cyangwa se ugire bwa bwiherero busanzwe umuntu yicaraho asutamye kuko
ari bwo budateza ibibazo iyo bwitaweho neza.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO