Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne wamenyekanye muri FC Barcelona, kuri ubu ukinira Vissel Kobe yo mu buyapani David Villa Sanchez yatangaje ko ubwo shampiyona yo mu buyapani izaba isojwe mu kwezi gutaha kwa 12, ndetse n’igikombe cy’igihugu kizasozwa muri Mutarama azahita amanika inkweto asezere burundu ku mupira w’amaguru.
David Villa ntazava mu mitwe yabanya Espagne kuko yabaheshije igikombe cy'isi 2010
David Villa w’imyaka 37 y’amavuko
uri gukina umwaka we wa mbere muri shampiyona y’ubushinwa ibura iminkino itatu
gusa ngo isozwe, hazahita hakurikiraho imikino ya ½ mu gikombe cy’igihugu kizwi
nka Emporor’s Cup nikirangira ubundi asezere ku mugaragaro kutazongera gukina
umupira w’amaguru.
Mu kiganiro n’itangazamakuru
cyabaye kuri uyu wa gatatu David Villa yavuze ko yabitekerejeho igihe kirekire
ari kumwe n’umuryango we ndetse n’inshuti ze zimuhora hafi kugira ngo ategure
umunsi ukomeye nk’uyu kandi ngo ntuzaba umutunguye yafashe umwanya urambuye wo
kuwutegura.
Yagize ati” Nabitekerejeho
igihe kirekire, uyu musaruro ni umwanzuro nafashe ndi kumwe n’umuryango wange
ndetse n’inshuti zange zimba hafi igihe cyose, ndashaka gusezera ku mupira w’amaguru
bitari uguhatirizwa kuwusezera, ahubwo biri mu bushake bwange. Yego biri mu
ntego zange kuzabanza ngatwarana igikombe cya Emperor’s cup n’ikipe yange ya
Vissel Kobe mu kwezi kwa mbere”.
David Villa amaze imyaka
19 yose akina umupira w’amaguru, yatangiriye mu gihugu cya Espagne mu ikipe ya Sporting Gidjon, mbere yuko
yerekeza muri Zaragoza, ahava ajya muri Valencia naho atatinze yerekeza muri FC
Barcelone yandikiye amateka akomeye isi yose imwibukiraho kuri ubu. Nyuma y’imyaka
itatu yavuye muri FC Barcelone yerekeza
muri Atletico Madrid yamaze imyaka ine, azakuhava yerekeza muri MLS muri Leta
Zunze ubumwe za Amerika naho yavuye ajya muri Shampiyona y’ubuyapani agiye
gusoreza umwuga wo gukina umupira w’amaguru.
Ari mu gihugu cya Espagne
David Villa yatwaranye na FC Barcelone ibikombe hafi ya byose kuko yatwaranye
nayo igikombe cya shampiyona, igikombe cy’umwami, Supercopa espagna, UEFA Champions
League 3, UEFA Super Cup na FIFA Club World Cup. Yongera gutwarana na Atletico
Madrid igikombe cya Shampiyona. Mu ikipe y’igihugu ya Espagne David Villa
ahafite amateka meza kuko yatwaranye nayo igikombe cy’uburayi muri 2008 ndetse
n’igikombe cy’ Isi muri 2010.
Nk’umukinnyi ku giti cye
David Villa yahembwe inshuro nyinshi ahabwa ibihembo bitandukanye birimo kuba
umukinnyi mwiza w’umwaka muri Espagne, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,
ndetse n’ibihembo yahawe mu mikino y’igikombe cy’isi n’ibindi.
Muri rusange Villa amaze
gukina imikino 752 mu makipe atandukanye yakiniye mu buzima bwe amaze gutsinda
ibitego 376. Mu ikipe y’igihugu ya Espagne yakinnye imikino 98 atsinda ibitego
59.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO