RFL
Kigali

Ngabonziza Augustin yahawe igikombe cy’ishimwe nk’indashyikirwa mu muziki nyarwanda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/11/2019 12:56
0


Mu nyaka isaga 35 amaze mu muziki ni ubwa mbere mu mateka ye ahawe igihembo n’umuntu ku giti cye amushimira ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu muziki nyarwanda.





Ngabonziza Augustin ubwo yashyikirizwaga igikombe n'umushoramari Murenzi Clement [KODO]

Ngabonziza Augustin ni umuhanzi wo hambere ufite amateka maremare mu muziki nyarwanda. Yakuriye muri Orchestre Les citadins yari yarashinzwe na mukuru we Ngaboyisonga Bernard, atangira kugenda amenya gucuranga no kuririmba ahagana mu 1980. Nyuma yaho yaje kuba umuyobozi w’iyi orchestre ari nako akomeza kuba intyoza mu kuririmba no gucuranga gitari. Yahimbye indirimbo zakunzwe kandi n’ubu zitazasibangana mu mitima ya benshi zirimo iyitwa Ancila yo mu 1983 yatumye aba ikirangirire.

Iyi ndirimbo 'Ancila' mu gisope ntishobora kubura keretse hari ukundi byagenze. Iyi ndirimbo yanasubiwemo n’itsinda Urban Boys mu bihe byashize. Afite kandi iyitwa Sugira usagambe Rwanda nziza itaka igihugu, Rugori rwera n’izindi nyinshi zamugize umunyabigwi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2019, ni bwo yahawe igikombe cy’ishimwe nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu muziki nyarwanda.


Ijwi rye ntirisaza mu ndirimbo Ancila yashimishije benshi

Ni ubwa mbere mu mateka ye ahawe igihembo cy’ishimwe mu muziki n’umuntu ku giti cye. Byari ibirori bikomeye byuje umuziki w’umwimerere byabereye i Nyabugogo ahanzwi nko kwa Gandarare. Byasusurukijwe n’abahanzi bakanyujijeho mu bihe bye, barimo Kanyenzi System waririmbye indirimbo ze zakunzwe nka Hotel Kiyovu, Orchestre impala yagacishijeho mu muziki wishimiwe n’abakuze, Mavenge Sudi wakirigise gitari ku buryo bushimishije, n’abandi bahanzi bakiri bato ariko bakora umuziki w’umwimerere.


Kanyenzi System yibukije abantu indirimbo ye Hotel kiyovu


Impala nabo basusurukije abantu


Mu kiganiro yagiranye ni INYARWANDA, Ngabonziza Augustin yavuze ko iki gihembo yahawe kigiye kumuha amasaziro meza. Ati”N’ubwo mwabonye ari igikombe, giherekejwe n’ibindi bintu kandi bifatika nyirabyo ntiyashatse kubigaragaza kigiye kumpa amasaziro meza”. Akomeza avuga ko ibyaherekeje igikombe, bigiye kumufasha gushyira hanze ibihangano byinshi abantu batazi.

Yaboneyeho n’umwanya wo gushimira umushoramari Murenzi Clement [KODO] wahaye agaciro ibikorwa yakoze mu muziki nyarwanda akamugenera ishimwe. Uyu mushoramari we aganira na INYARWANDA yavuze ko yahisemo kumuha igihembo kuko yakuze akunda ibihangano bye, kandi ubu abenshi bakaba batazirikana agaciro k'ibyo abahanzi bo ha mbere bakoze.


Murenzi Clement [KODO] wamuhaye igihembo cy'ishimwe yavugaga ukuntu yakoze byinshi mu muziki

Ati”Ni ikimenyetso cyo kugaragaza ko umuziki yakoze, abo yigishije byanyuze. Abahanzi bo hambere bagiye batanga ubutumwa, ariko ntitubereke ko byaturyoheye”. Ukurikije uko abisobanura, aragaragaza ko abahanzi bo hambere badahabwa agaciro ngo bashimirwe nk’abandi tujya tubona begukane ibihembo mu marushanwa n’ibindi.

Ni nako bimeze, usubije amaso inyuma wasanga ibyo yavuze ntaho bihabanye n’ukuri. Murenzi Clement [KODO] yanasabye abashoramari bagenzi be gushora imari yabo mu muziki, kuko nawo wakorwa nk’ubucuruzi kandi bubyara inyungu mu rwego rwo kuwuteza imbere.

Cyo kimwe n’abandi Nelson nk’umuhanzi muto waririmbye muri ibi birori yavuze ko ashimishijwe n’igihembo Ngabonziza Augustin yahawe nk’umufatiraho ikitegererezo. Ngabonziza Augustin yagiye yegukana ibihembo byinshi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, binyuze mu marushanwa yagiye yitabira.

Igifite agaciro kanini kurusha ibindi yatwaye, ni icyo yegukanye yatsinze amarushanwa y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu bakamuhemba ibihumbi magana atanu y'amafanya y'u Rwanda (500,000Frw).


Mavenge gitari yayikirigise karahava


Mimi Raroze yishimiye igihembo Ngabonziza yahawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND