RFL
Kigali

Emery Bayisenge ngo ameze neza nta mvune ikomeye afite arakomezanya n’abandi imyiteguro intego ni ugutsinda

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2019 10:08
0


Bayisenge Emery wagiriye ikibazo kidakanganye mu myitozo ya mbere y’Amavubi akomeje imyiteguro yo gukina na Mozambique umukino wa mbere w'ijonjora uteganijwe kuri uyu wa Kane. Amakuru ava i Maputo aravuga ko uyu myugariro nta kibazo gikomeye afite kandi akomeje imyiteguro na bagenzi be, intego akaba ari ugutsinda.



Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere muri Mozambique ku kibuga cy’ikipe ya Costa Du Sol yatangiye ku saa 16h00 za Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Myugariro w’Amavubi ukina muri Said Sporting Club i Bangladesh yagize ikibazo ntiyabasha gukomeza gukorana n’abandi mu rwego rwo kumurinda imvune ikomeye kubera ikibuga bakoreragaho cyari igikorano nk'uko Mashami Vincet yabitangaje.

Yagize ati "Abakinnyi bose bameze neza ariko Emery we ntabwo dushaka ko akomeza kwitoneka kuri iki kibuga cya Tapi kuko aramutse yirutse agakora ’Movement’ iri ’Grave’ ashobora kongera imvune kuko yari asanzwe afite akabazo”.

Nyuma y’imyitozo ya mbere abanyarwanda batari bake bagize impungenge ko Emery ashobora kudakina uyu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021, gusa amakuru meza ava muri Mozambique aremeza ko Emery Bayisenge nta kibazo gikanganye afite ndetse ko akora imyitozo ya nyuma Amavubi aza gukorera ku kibuga bazakiniraho saa 18h00’ kandi ko Mashami namugirira icyizere cyo kumubanza mu kibuga azabanzamo nta kibazo.

Nsabimana Eric Zidane ukinira ikipe ya AS Kigali na we yageze i Maputo ku i saa munani z'amanywa (14h00) ameze neza ahita akorana imyitozo n’abandi. Biteganijwe ko Amavubi aza gukora umwitoza wa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo ku i saa 18h00 kuri Sitade bazakiniraho.






Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND