RFL
Kigali

Chorale Christe Nyirimpuhwe yateguye igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana n’izirata umuco w’u Rwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/11/2019 9:46
0


Chorale Christe Nyirimpuhwe igeze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye cy’indirimbo zisingiza Imana ndetse n’izirata umuco w’u Rwanda kizaba kuwa 26 Ukuboza 2019 saa munani muri Salle y’ingoro z’impuhwe z’Imana kuri Paroisse ya Kabuga.



Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2020. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Iyi korali imaze guhanga indirimbo nka “Impuhwe za Nyagasani”, “Kristu Nyirimpuhwe” n’izindi.

Ifite intego yo gufasha Abakristu kwitagatifuza binyujijwe mu ndirimbo zisingiza Imana n’intumbero yo kubaka ubushobozi bwa Chorale no kunoza umuziki ugezweho kandi uryoheye bose.

Ishingiye ku ndangagaciro yo gusenga, ubupfura, ubutumwa bunoze no gushyira hamwe. Mu mwaka wa 2018, chorale Kristu Nyirimpuhwe yakoze igitaramo cyizihizaga isabukuru y’imyaka 15 Paroisse ya Kabuga yari imaze ishinzwe.

Mu mwaka wa 1985 ni bwo Chorale Christe Nyirimpuhwe yatangiye, itangizwa na Mr Bizimana Latini na Mr Marcel Bishundu. Icyo gihe yitwaga Asafi igizwe n’abanyamuryango 50.

Ahagana mu mwaka wa 1990 ni bwo Papa Yohani Pahulo II yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatswe Kiliziya ya Yezu Nyirimpuhwe.

Icyo gihe Chorale yahise ihindura izina yitwa Kristu Nyirimpuhwe. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 chorale yabuze abanyamuryango nyuma iza kongera kwiyubaka.

Mu 1997 chorale yahawe ubuzima gatozi na Padiri mukuru wa paruwasi ya Masaka Kantor Stanislas afatanyije na Padiri Gatore Janvier wari ushinzwe abaririmbyi.

Icyo gihe Chorale yari isigaranye abaririmbyi 25 gusa. Ubu Chorale Christe Nyirimpuhwe ikorera ubutumwa muri Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga muri Archdiocese ya Kigali, ifite abaririmbyi bakuru 65 n’abana babyina 35 ikaba ifite n’abanyamuryango b’icyubahiro (Membres Donneurs) 32.

Mu bikorwa by’urukundo yakoze harimo kwishyurira bamwe mu baririmbyi umusanzu wo kwivuza (Mutuelle de santé); gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye no gusura abagororwa.

Chorale Christe Nyirimpuhwe ifitanye umubano n’andi ma chorale, harimo ayo ikorana ubutumwa nayo, muri Paruwasi ya Kabuga nka Chorale Abunzubumwe na Kristu ndetse na Chorale Inyange za Maliya.

Chorale Christe Nyirimpuhwe igirana umubano n'ubumwe na Chorale de Kigali byo kimwe n’andi makorali atandukanye nka St Paul y’i Masaka, St Cecile y’i Kabuye n’izindi.

Chorale Christ Nyirimpuhwe yateguye igitaramo cy'indirimbo zisingiza Imana ndetse n'izirata umuco w'u Rwanda


Irangajwe imbere no kubaka ubushobozi bwa Chorale no gukora umuziki ugezweho

Ifite abaririmbyi b'abahanga biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo kizaba kuwa 26 Ukuboza 2019

Ifite abacuranzi b'abahanga bifashishije ibicurangisho batanga umuziki unogeye amatwi

Chorale Christe Nyirimpuhwe yaririmbye muri Missa yo ku cyumweru gishize ifite intego yo gufasha abakristu kwitagatifuza


Mu mwaka wa 2018 yaririmbye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 15 ya Paroisse Kabuga

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Ruzindana Eric-INYARWANDA.COM

CHORALE CHRISTE NYIRIMPUHWE YAGUTUMIYE MU GITARAMO CY'INDIRIMBO ZISINGIZA IMANA N'IZIRATA UMUCO W'U RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND