RFL
Kigali

T.I yanenzwe n’umuryango “The World Health Organisation” nyuma yo gutangaza ko yapimishije umukobwa we ubusugi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/11/2019 19:39
0


Umuraperi w’umunyamerika Clifford Joseph Harris Jr ukoresha izina rya T.I mu muziki, ubusanzwe afite abana 6 barimo n’umukobwa we Deyjah Imani Harris w’imyaka 18, wavutse tariki 17 Kamena 2001. Nyuma y'aho T.I atangarije ko yapimishije ubusugi umukobwa we Deyjah Harris, uyu mukobwa yahise ahagarika kumukurikira kuri Instagram.




T.I n'umukobwa we Deyjah Harris yapimishije ubusugi

Mu kiganiro mpaka kibanda cyane ku buzima n’imibereho by’igitsina gore kitwa “Ladies like Us”, kiyoborwa na Nazanin Mandi ndetse na Nadia Moham cyari cyatumiwemo T.I tariki 5 Ugushyingo 2019 bamubajije ku bijyanye n’uburere bukwiye ku bana b'abakobwa, n'uko bakwiye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere.

Ni bwo yanahishuye ko umukobwa we Deyjah Harris w’imyaka 18 aherutse kumupimisha ubusugi agasanga nta mibonano mpuzabitsina arakora. Ati” Twajyanye kureba inzobere mu buzima bw’imyororokere gusuzuma niba akiri isugi”. Yakomeje avuga ko ibisubizo bya muganga byerekanye ko atarakora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo gushyira aya makuru hanze, ibinyamakuru byinshi byibanda ku myidagaduro birimo E!News, TMZ n’ibindi byagarutse kuri iyi nkuru ndetse ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Icyayisohoye mbere kandi cyanabiherewe uburenganzira ni ikitwa New York Post.

Nta cyumweru kirashira ibi bibaye, kugeza ubu ntawuzi neza igihe uyu mukobwa wa T.I yahagaritse gukurikirana se ku rubuga rwe rwa instagram. Bisa n'aho uyu mwana w’imyaka 18 yarakariye umuryango we wose kuko atakiri no gukurikira ku mbuga nkoranyambaga, se, mukase n’abandi bo mu muryango we nka Temeka na Zonnique Pullins badahuje umubyeyi.

Iby’iyi nkuru bimaze gufata indi ntera kuko kugeza ubu umuryango utegamiye kuri Leta “The World Health Organisation” wita ku mibereho n’ubuzima bw’ikiremwa muntu, wafashe T.I nk’uwakoze ikosa agashyira ibyagakwiye kuba ibanga hanze. Uyu muryango iri kosa warifashe nko guhonyora uburenganzira bw'igitsina gore.


Deyjah Harris utakiri gukurikirana abo mu muryango we kuri instagram barimo na se

Mu baraperi bagenzi be bamaze kugira icyo bavuga kuri iyi nkuru ni Snoop wanditse ku rubuga rwa instagram asa n’umuninura. Ati”Ndi isugi”. Arangije ashyiraho ifoto T.I ari imbere y’ibiryo ati reka turebe.


Umuraperi 50 Cent munsi y’ubwo butumwa yanditse avuga ko umunyamakosa ari T.I wabivuzeho.


Nazanin Mandi na Nadia Moham bari bamutumiye muri icyo kiganiro nyuma yo gufata indi ntera nabo basabye imbabazi z’ibyabaye banasiba igice cy’icyo kiganiro.

REBA HANO INDIMBO WHATEVER YOU LIKE YA T.I YAKANYUJIJEHO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND