RFL
Kigali

Nice Ndatabaye yatumiye James&Daniella, Sam Rwibasira na Gisubizo Ministries mu gitaramo ‘Umbereye Maso Live Concert’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2019 17:34
0


Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada agiye gukorera mu Rwanda igitaramo yise 'Umbereye Maso Live Concert' ari nacyo cya mbere azaba akoreye ku butaka bw'u Rwanda kuva atangiye umuziki. Nyuma yo gutangaza ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Prosper Nkomezi, kuri ubu yatangaje abandi bahanzi yatumiye.



Abahanzi biyongera kuri Proper Nkomezi bazaririmba mu gitaramo ‘Umbereye Maso Live Concert’ cya Nice Ndatabaye kizaba tariki 8/12/2019, ni; Sam Rwibasira, Gisubizo Ministries na James & Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’.  Nice Ndatabaye umaze imyaka 5 aba muri Canada, igitaramo azakorera mu Rwanda kizaba nyuma y’ibyo azakorera muri Kenya na Tanzania.


Nice Ndatabaye ategerejwe i Kigali

Aganira na Inyarwanda.com ku mpamvu nyamukuru yamuteye gutegura iki gitaramo cyo mu Rwanda, Nice Ndatabaye yavuze ko abakunzi b'indirimbo ze ari bo babimusabye nyuma yo gukorwaho cyane n'indirimbo ze. Ati "Impamvu nateguye iki gitaramo by’umwihariko, hari abakunzi banjye indirimbo zanjye zagiye zikoraho nka Ndahamya, Iracyakora, Yesu Niwe, Umbereye Maso,..zagiye zikora ku mitima y’abantu benshi cyane, basaba ko naza tugataramana."


Gisubizo Ministries bazaririmba muri iki gitaramo

Nice Ndatabaye yunzemo ati "Ni muri urwo rwego rero njye kwiyereka abakunzi banjye ku nshuro ya mbere, bizanshimisha cyane." Ku bijyanye n'abandi bazafatanya yavuze ko azabatangaza mu minsi iri imbere. Nice Ndatabaye akunzwe mu ndirimbo zirimo; Umbereye Maso, Ndahamya, Iracyakora, Yesu Ni we n'izindi. Indirimbo 'Umbereye Maso' ni yo yatumbagije ubwamamare bwe dore ko kugeza uyu munsi imaze kurebwa kuri Youtube n'abasaga miliyoni ebyiri n'igice.


Prosper Nkomezi azaririmba muri iki gitaramo


Sam Rwibasira yatumiwe mu gitaramo cya Nice


James&Daniella bazaririmba muri iki gitaramo

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND