Nice Ndatabaye umuhanzi nyarwanda uba muri Canada agiye gukorera mu Rwanda igitaramo yise 'Umbereye Maso Live Concert' ari nacyo cya mbere azaba akoreye ku butaka bw'u Rwanda kuva atangiye umuziki. Nyuma yo gutangaza ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Prosper Nkomezi, kuri ubu yatangaje abandi bahanzi yatumiye.
Abahanzi biyongera kuri Proper Nkomezi bazaririmba mu
gitaramo ‘Umbereye Maso Live Concert’ cya Nice Ndatabaye kizaba tariki 8/12/2019,
ni; Sam Rwibasira, Gisubizo Ministries na James & Daniella bakunzwe cyane
mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’. Nice Ndatabaye
umaze imyaka 5 aba muri Canada, igitaramo azakorera mu Rwanda kizaba nyuma y’ibyo
azakorera muri Kenya na Tanzania.
Nice Ndatabaye ategerejwe i Kigali
Aganira na Inyarwanda.com ku mpamvu nyamukuru yamuteye
gutegura iki gitaramo cyo mu Rwanda, Nice Ndatabaye yavuze ko abakunzi
b'indirimbo ze ari bo babimusabye nyuma yo gukorwaho cyane n'indirimbo ze. Ati
"Impamvu nateguye iki gitaramo by’umwihariko, hari abakunzi banjye
indirimbo zanjye zagiye zikoraho nka Ndahamya, Iracyakora, Yesu Niwe, Umbereye
Maso,..zagiye zikora ku mitima y’abantu benshi cyane, basaba ko naza
tugataramana."
Gisubizo Ministries bazaririmba muri iki gitaramo
Nice Ndatabaye yunzemo ati "Ni muri urwo rwego rero
njye kwiyereka abakunzi banjye ku nshuro ya mbere, bizanshimisha cyane."
Ku bijyanye n'abandi bazafatanya yavuze ko azabatangaza mu minsi iri imbere.
Nice Ndatabaye akunzwe mu ndirimbo zirimo; Umbereye Maso, Ndahamya, Iracyakora,
Yesu Ni we n'izindi. Indirimbo 'Umbereye Maso' ni yo yatumbagije ubwamamare bwe
dore ko kugeza uyu munsi imaze kurebwa kuri Youtube n'abasaga miliyoni ebyiri
n'igice.
Prosper Nkomezi azaririmba muri iki gitaramo
Sam Rwibasira yatumiwe mu gitaramo cya Nice
James&Daniella bazaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO