RFL
Kigali

Babo yasohoye amashusho y'indirimbo nshya 'Number One' iri kuri Album azamurikira mu Budage - VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:12/11/2019 17:46
0


Teta Barbara wamenyekanye ku izina ry'ubuhanzi Babo, yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya 'Number One' ikubiyemo ubutumwa bw'abakundana.



Umuhanzikazi Babo muri iyi ndirimbo nshya yashyize hanze yumvikanamo ururimi rw'ikidage cyane gusa rwuje imitoma yageneye abakundana. Muri iyi ndirimbo aba ashimangira ko umukunzi we ko nta wundi basa bikaba akarusho mu rukundo akamwizeza kuzamukunda kuva ubu kuzageza ku iherezo ry'ubuzima bwabo. Agaruka kandi ku byo abantu bavuga ko baberanye ndetse nta muntu utabibona.


Babo mu ndirimbo nshya Number One ashimira Imana yamuhaye umukunzi mwiza

Iyi ndirimbo Number one Babo yayituye abakundana bose. Amajwi y'iyi Ndirimbo yakozwe na Holy Beat n'aho amashusho yakozwe na Julienbmjizzo. Iyi ndirimbo kandi ikaba izagaragara kuri Album ye izajya hanze muri uyu mwaka ndetse aranategura kuyimurikira mu Budage.

Babo aba mu Budage gusa afite inkomoko mu Rwanda, kuko umubyeyi we (Mama) ari umunyarwanda. Uyu muhanzikazi amaze kugira indirimbo zitandukanye ndetse inyinshi yazikoreye amashusho, muri izo harimo: "Turn Up Baby Boo, Iwant you back na Your Problem na Ich Liebe Dich yakoranye na Urban Boys."

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo ya Babo 'Number One'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND