RFL
Kigali

Buravan mu bahataniye ibihembo bya ‘African Talent Awards 2019’ bizatangirwa muri Côte d'Ivoire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2019 12:49
1


Umuhanzi Yvan Buravan wegukanye irushanwa ry’umuziki rya ‘Prix Decouvertes 2018 RFI’ ari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye bya ‘African Talent Awards 2019’, bigiye gutangwa ku nshuro ya Gatatu.



Ibi bihembo bihataniwe n’abantu 600 bari mu byiciro 38 bo mu bihugu 35. Bteganyijwe ko abazasusurutsa abazitabira umuhango wo gutanga ibi bihembo ari 40 bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Ibi bihembo byahawe intego ya ‘Let’s Celebrate Together African Excellence’ bizatangawa kuwa 14 Ukuboza 2019 mu birori bizabera mu Mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire.  

Yvan Buravan yanditse kuri konti ya instagram, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, avuga ko umwaka ushize akorera ibitaramo muri Afurika no mu bindi bice bitandukanye ko kuri ubu atewe ishema no kuba ari umwe mu bahataniye ibihembo bya ‘African Talent Awards’.

Uyu muhanzi ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umwaka [Best Male Artist of the year]. Yavuze ko gutora umuhanzi muri ibi bihembo byatangiye, asabwa gushyigikirwa. Ati “Nizeye ko muzabikora reka ni iki gikombe nacyo dugitware.”  

Mu cyiciro ‘Best Web Comedian’ harimo Umunye-Congo Tata Osca ahatanye n’umunya-Senegal Dudu, Umunya-Cote d’Ivoire Bravador, Moses n’abandi.

Umuhanzi Innoss’B wo muri Congo ahatanye mu cyiciro ‘Best Male Artist’, ‘Best Collaboration’, ‘Best African Song of the year’, ‘Best International song of the year’, ‘Best Record of the year’ na ‘Best Francophone Artist’.

Umunya-Cote d’ivoire Junior Fien we ahatanye mu cyiciro ‘Best Photographer’, 

Ibihembo bya ‘African Talent Awards (ATA)’ bitegurwa mu rwego rwo gushimira urubyiruko rw’abanyempano zitandukanye bo ku mugabane wa Afurika no kubafashaka kumenyekanisha imirimo y’abo.

Ibi bihembo binashyize imbere intego yo guhuriza hamwe urubyiruko ruva mu bihugu bitandukanye hagamijwe kubaka Afurika yunze ubumwe. Bavuga ko urubyiruko ari nyambere mu iterambere rya buri gihugu cyose.  

Muri ibi bihembo ni ihuriro ryiza ku rubyiruko rwa Afurika rurenga 5,000 bakora imirimo itandukanye.


Buravan ahataniye igihembo mu cyiciro 'Best Male Artist of the year'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INKURU" YA YVAN BURAVAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWINEZA OBED4 years ago
    BURUVAN ndamukunda pe





Inyarwanda BACKGROUND