RFL
Kigali

Umuraperi Lil Reese ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kuraswa ijosi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/11/2019 12:19
0


Kuri ubu Lil Reese arwariye bikomeye mu mujyi wa Illinois yakuriyemo nyuma yo kuraswa ku ijosi n’abantu bataramenyeka.




Lil Reese ubu ubuzima bwe bumeze nabi

Lil Reese n’umuraperi w’umunyamerika ubusanzwe yitwa Tavares Taylor, yabonye izuba tariki 6 Mutarama 1993. Yatangiye kwamamara muri 2012 nyuma yo gushyira hanze indirimbo “I don’t Like” yakoranye n’umuraperi akaba n’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi Chief Keef.I

yi ndirimbo yarakunzwe cyane muri Amerika, biza kuyihesha kugera ku mwanya wa 15 kuri Billboard mu ndirimbo za Hip Hop nziza. Iyitwa “Us” nayo yarakunzwe aza kuyisubiranamo na Rick Ross ndetse na Drake muri 2012.

Igipolisi cyo mu mujyi wa Country Club Hills cyavuze ko yarashwe n’abantu bataramenyekana ejo hashize saa 2:30 z’amanywa, nyuma y’iminota nka 40 avuye mu mujyi wa Chicago.

Gikomeza kivuga ko nyuma yo kugera aho yarasiwe bahasanze imodoka n’amaraso  ku mwanya wa shoferi, yatembaga agana hanze.

Bamurasiye aho ngaho muri iyo modoka y'umweru 

Ababonye uko byagenze babwiye abapolisi ko Lil Reese yarashwe n’umugabo wari uvuye mu modoka, warashe amasasu agera kuri 12 agahita agenda. Uyu muraperi ngo yahise ajyanwa kwa muganga n’undi mushoferi wari utwaye indi modoka, ariko yarashwe bikabije ku ijosi.

Igipolisi cyo muri uyu mujyi cyatangaje ko uwakoze ubu bugizi bwa nabi ataramenyekana, gusa ngo kiri gukora iperereza.

REBA HANO INDIRIMBO YE TRAFFIC YAKORANYE NA CHIEF KEEF








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND