RFL
Kigali

Bugesera Fc yemeje Masudi Juma nk’umutoza mukuru nyuma y’iminsi 3 itandukanye na Justin

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2019 9:43
0


Bugesera Fc imaze iminsi micye itandukanye n’uwari umutoza wayo Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, yemeje ko yahaye akazi umurundi Masudi Juma Irambona watozaga Bukavu Dawa yo muri DRC kugira ngo aze afashe ikipe ya Bugesera Fc kuibona umusaruro mwiza yabuze.




Masudi Juma yatoje Rayon Sports anayigiriramo ibihe byiza ariko muri AS Kigali byari byaranze

Mu mpera z’icyumweru twasoje ni bwo ikipe ya Bugesera Fc yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, aho mu mikino umunani yatoje, yanganyije imikino ibiri (Marines na As Kigali), mu gihe yabashije gutsinda imikino ibiri gusa (Heroes na Muhanga FC), atsindwa imikino ine (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Etincelles).

Ubuyobozi bwa Bugesera Fc bwashoye amafaranga menshi mu ikipe yabo ntibashimishijwe n’uyu musaruro Justin yabahaye, maze bamusaba ko yatandukana n’ikipe hagashakwa undi mutoza waza agafgasha byinshi Bugesera Fc.


Bugesera Fc ntihagaze neza kandi yaraguze abakinnyi benshi kandi beza muri uyu mwaka

Havuzwe amazina y’abatoza batandukanye babanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bashobora gusimbura Bisengimana Justin muri Bugesera Fc ariko uwagarutsweho kenshi cyane n’uwahoze akinira APR Fc n’ikipe y’igihugu Amavubi, wanatoje Rayon Sports Olivier Karekezi, ariko we nyuma twaje kumenya amakuru ko bitakunda bitewe n’impamvu zimwe na zimwe bamwe mu bayobozi ba Bugesera Fc batangaga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Bugesera yamaze gutangaza ko yamaze kwemeza Masu Juma nk’umutoza mukuru, nyuma y’uko yari yamaze gusezera ku ikipe ya Bukavu Dawa yari amaze iminsi atoza.

Masudi Juma yakiniye amakipe atandukanye  arimo: Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, mu Rwanda akinira APR FC, Rayon Sports na Kiyovu, mu gihe nk’umutoza yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yahesheje igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona,atoza Simba SC yo muri Tanzania, anatoza kandi AS Kigali atagiriyemo ibihe byiza.

Bugesera FC kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota umunani mu mikino umunani ya shampiyona imaze gukinwa kugeza magingo aya.


Masudi Juma arasabwa umusaruro mwiza n'abanya Bugesera

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND