RFL
Kigali

Sobanukirwa byinshi kuri application ya TikTok iri gukoreshwa na benshi muri iyi minsi

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/11/2019 9:41
2


Niba umaze iminsi ukoresha imbuga nkoranyambaga wagiye ubona amashusho ari kugenda akwirakwizwa y’abantu basubiramo amajwi y’abandi, babyina cyangwa se bakora utundi tuntu. Ayo mashusho y’igihe gito aturuka muri TikTok app iri kugenda ikoreshwa n’abantu benshi muri iyi minsi.



Kuva aya mashusho yatangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bibajije icyo TikTok ari cyo, uko umuntu yakwifata amashusho ya TikTok n’ibindi byinshi biyerekeyeho.

Ese TikTok ni iki?Habanje kuza Vine videos, yabaga ari amashusho nk'aya TikTok gusa yo akamara amasegonda atanu. Abakoreshaga Vine nibwo batangiye gukwirakwiza ayo amashusho.

Vine yashyizwe hanze muri 2012, haza indi muri 2014 yiswe Musical.ly imeze nka Vine ariko yo by’umwihariko igakoreshwa cyane abantu bari kwigana indirimbo zitandukanye. Muri 2017 Musical.ly yari imaze kugira ama miliyoni y’abantu bayikoresha bituma yongera amasegonda y’amashusho abantu bifataga ava kuri 15 agera ku munota umwe.

TikTok yatangiye ari nka app yitwa Douyin, ari nayo abashinwa bakoreshaga nka TikTok yubu. Abashinwa na n'ubu bakoresha Douyin mu gihe mu bindi bice bitandukanye by’isi bakoresha TikTok. ByteDance muri 2016 yavuguruye Douyin bayihindura TikTok muri 2017. TikTok yahise imenyekana ndetse ihita igira umubare w’abayikoresha mwinshi kandi mu gihe gito.

TikTok yaje kwaguka ubwo ByteDance yihuzaga na Musical.ly muri Kanama 2018. Icyo gihe abari basanzwe bakoresha Musical.ly bagumanye ama konte yabo. TikTok yahise ihuza logo yayo na Musical.ly, ndetse inafata abari basanzwe bakoresha Musical.ly bazwi nka 'musers' akabyiniriro Musical.ly yitaga abayikoresha. Kuva habaho ukwihuza kw'izo applications ebyiri, TikTok yaramenyekanye cyane ndetse ifatwa nk'imwe mu ma app akunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. 

Ese TikTok ikora ite?



Kuri TikTok ushobora kuhashyira (posting) amashusho amara amasegonda 15 arebwa n’abakoresha TikTok cyangwa se 'musers'. Ushobora no guhuza amashusho kuri story yawe bishobora kumara amasegonda 60. Nubwo ufata amashusho y’igihe gito, ntabwo ari kimwe na Vine y’amasegonda atandatu gusa. Bitandukanye ni ibya Vine, ushobora gushyiraho amashusho uyakuye muri telefone yawe aho kuyafatira muri app ubwayo.

TikTok ikoreshwa ite?

Ntabwo ari ngombwa kugira konti kuri TikTok kugira ngo uyikoreshe. Gusa kugira konti biguha uburenganzira bwo gukurikira (follow) abandi bayikoresha ndetse no gukora amashusho. Iyo ugifungura app wakirwa n’amashusho menshi ahita aza ku rukuta rwawe (home page).

TikTok ikwereka amashusho ushobora kureba, ndetse n’amashusho y’abayikoresha ukurikira.

Si byiza kumara igihe kirekire kuri TikTok. Iyo umazeho iminota 90, baguha ubutumwa bugufi ko ugomba gufata akaruhuko.

Mu gufata amashusho TikTok ikora nka Snapchat. Aho iyo ufata amashusho ukanda ukomeje kuka button k’umutuku, gusa bitandukanye no muri Snapchat ushobora kw’editing amashusho wafashe nyuma. Ushobora gukata (trim) amashusho ndetse no kuyahindurira speed ukayihutisha.

Ikintu ahanini gikurura abantu kuri TikTok ni ugukoresha umuziki. Gusa ku badakunda umuziki bashobora gukoresha udushusho duto tw’ibiganiro bakuye mu mashusho asekeje.

Ni ubuhe bwoko bw’amashusho ushobora gushyira kuri TikTok?

Nubwo kuri TikTok hashyirwaho amashusho afite igihe gito ntibivuze ko byakubuza guhanga udushya. Kuko kuba hariho igihe ntarengwa ni byo bituma hazamo udushya kandi n’amashusho ubwayo agakundwa kuko atarambirana.

Ushobora gushyiraho ubwoko bw’amashusho ubwo ari bwo bwose, gusa ubumenyerewe cyane ni ububa burimo umuziki. Ntibisaba kuba uzi kuririmba cyangwa se gucuranga; gusa kumenya indirimbo igezweho ukayikoresha muri TikTok byagufasha gutuma amashusho yawe agera kure.

TikTok ni nk’ubundi bwoko buto bwa YouTube, bivuze ko ushobora gushyiraho amashusho atandukanye nk’ayigisha abantu gukora ibintu runaka cyangwa se asekeje. Kuri TikTok kandi hajya habaho ama challenges atandukanye ahita akorwa n’abayikoresha benshi. Izo challenges ntabwo zishyirwaho na TikTok ubwayo ahubwo itangira ikorwa n’umuntu umwe ubundi ikamenyekana iturutse aho.

Reba amwe mu mashusho yakozwe n'iyi application ari gucikana hirya no hino 



Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • van bou official6 months ago
    nice
  • Mukunzi sadurack 3 days ago
    TikTok yanjye irafunzwe ndasaba ko bapfasha igafungura cyangwa bakabwira icyonakora TikTok nitwa Mukunzi sadurack murakoze





Inyarwanda BACKGROUND