RFL
Kigali

Gihozo Pacifique yasabye imbabazi umukunzi we mu ndirimbo nshya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2019 20:02
0


Umuhanzikazi Igihozo Pacifique uzwi mu muziki ku izina rya Gihozo Pacifique, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Uzambabarire” ifite iminota ibiri n’amasegonda 58’.



Gihozo yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2017. Afite indirimbo zirindwi amaze gushyira hanze, esheshatu zakorewe amashusho uretse imwe gusa.  

Kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Uzambabarire” ishingiye ku nkuru mpano y’urukundo rwe n’umusore yarakaje. Yabwiye INYARWANDA, ko yifashishije inganzo ye agira ngo yereke umukunzi we ko n’ubwo yamuhemukiye ariko yifuza ko bongera gukundana.

Yirinze gutangaza igihe yari amaranye n’uyu musore gusa avuga ko uburyo bari babanyemo bwatumye atekereza ko gutandukana kwabo kuzamugiraho ingaruka arakutiriza asaba imbabazi umusore ntiyamwumva kugeza ubwo anabinyujije mu ndirimbo.

Gihozo yemera ko yakoshereje uyu musore ariko kandi ngo umusore ace inkoni izamba bongera gusubira muri bya bihe by’umunezero. Ati “...Umusore naramurakaje aranyanga [Akubita agatwenge]. Namusabye imbabazi n’ubu ndi kumusaba imbabazi. Ni mu rwego rw’uko kuba atari mu buzima bwanjye biteye ikibazo.” 

Yiteze ko kuba yabinyujije mu ndirimbo hari icyo biri buhindure ku mubano we n’uyu musore. Ati “Niba yarampaze burundu, ntazambabarira ariko niba yumva yarankundaga ashobora kugira impuhwe.”

Gihozo ni we wakinnye ubutumwa bw’ibyo aririmba muri iyi ndirimbo yifashishije umusore. Aterura avuga ko yari afite amahirwe adasanzwe yo gukundana n’umusore w’inzozi ze ariko ko yabaye nyirabayazana akayoyoka mu gihe kitageze no ku isagonda. 

Asaba uwahoze ari umukunzi we kumuha umwanya wo kwisubiraho akanamubwira ko akeneye kwongera kumureba amaso ku maso. Anibutsa ko uyu musore yamukoreye buri kimwe cyose n’ubwo yaje kumutenguha akamubabaza.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na EvyDecks ije ikurikira izindi ndirimbo uyu muhanzikazi yari aherutse gushyira hanze nka “Go Low” yakoranye na Urban Boys, “Njyewe gusa”, “Kwizima” n’izindi.

Gihozo Pacifique yasohoye amashusho y'indirimbo "Uzambabarire" ishingiye ku nkuru mpano y'urukundo rwe n'umusore yababaje

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UZAMBABARIRE" YA GIHOZO PACIFIQUE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND