RFL
Kigali

INTAMBWE: Uri uwo uri we ubu kubera ibyo wakoze ejo hashize, uwo uzaba ni ibyo urimo gukora uyu munsi-PART1

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/11/2019 19:57
3


Mu buzima bwa muntu ahora ashaka gutera imbere ariko ni kenshi bamwe tubivuga mu magambo kuruta uko tubishyira mu bikorwa. Nonese iterambere rya muntu rishingiye ku bandi bantu cyangwa uruhare runini ni urwa nyiri ubwite? Tugiye kurebera hamwe ukuntu ibikorwa by'uyu munsi ari byo nkingi y'ejo yazaza.



Ese iki gitecyerezo cy’uko abo turi bo bishingiye ku byakozwe mu gihe cyatambutse bivuze iki? Mu buzima habaho byinshi tunyuramo kandi biba bisa n'ibigoye gusa akenshi inzira tunyuramo ni twe tuziharura kandi iyo tuziharuye nabi bitugiraho ingaruka. Ibi bisobanuye ko iyo mu buzima ukoze amahitamo mabi mu gihe urimo, bikugaruka mu gihe kiba kiri imbere.

Umushoramali“Jack Ma” akaba n'umwe mu bashinze ikigo gikorera ubucuruzi kuri murandasi “Alibaba” iyo avuga akenshi akunze kuvuga ko icyabatije imbaraga ari uko bose bahuye bafite intumbero y'ejo hazaza kandi bakumva ko ibyo barimo gukora ari byo bizabageza ku byiza bizeraga kuzageraho. Ibi ni ko byabagendeye ubu ikigo gitunze benshi ndetse n'aba bagishinze ni bamwe mu bakire isi ifite.

Aba turibo ubu ni umusaruro w’ibyo twakoze ejo hashize, ibi bishobora gutuma uteKereza uti “hari abantu bavuka mu miryango ikomeye iyi ikaba intandaro yo kubA babaho mu buzima bwiza?” Gusa aba nabo ubu buzima bwiza babamo biterwa n'ibyo ababanjirije baba barakoze, birumvikana ni ababyeyi babo. 

Nonese niba umuntu runaka ari kubaho mu buzima bwiza kubera se cyangwa nyina yakoze neza, niba we arimo gukora nabi uwo azabyara azabaho gute? Uko uyu azabyara azabaho, biraterwa n'ibyo arimo gukora gusa nanone birashoboka ko azabaho nabi mu minsi ya mbere nyuma inyana itaba iyamweru akazivana kuri iyi ngoyi y'ubukene.

Kugira ngo wumve neza ko ibyo urimo gukora ubu ari byo bituma uzabaho neza mu gihe kiri imbere ndetse n’ubuzima urimo uburimo kubera ibyakozwe mu minsi yatambutse, reka dufate urugero rw’umunyeshuli: Akenshi uzabona umwana atangira ishuli ribanza aha narirangiza agatsinda neza azajya mw’ishuli ryisumbuye ryiza. 

Uyu mwana azajya ku ishuli ryiza kubera ukuntu yakoze neza igihe yigaga amashuri ashaka kugera kure cyangwa kwiga kaminuza nziza ashaka, urugero nka hano mu Rwanda umunyeshuli watsinze neza ashobora gushaka ishuli ry’ubuntu hanze bizwi nka ”scholarship ” cyangwa bitakunda azahabwa icyo ashako cyose muri kaminuza ya mbere mu Rwanda ari yo kaminuza y’u Rwanda (UR),  naho naba yarakoze nabi azajya muri kaminuza zigenga ajye atanga amafaranga y’umurengera. Ibintu byose biba ku buzima bwa muntu ni amahitamo aba yakoze.  

Aha naho kugira ngo azajye muri kaminuza yigenga nabyo bizashingira ku byo ababyeyi be bakoze, nibaba barakoze nabi azandavura cyangwa ashake ibindi akora. Muri uku gushaka ibindi akora aha azaba arimo gutegurira abo azabyara ndetse nawe atiretse. Ibi ntabwo ari mu ishuli gusa kuko no mu buzima busanzwe ni ko biba bimeze, ukora neza ugatera imbere wakora nabi ukicuza, gusa ushobora gukora neza bikanga kugenda uko wabipanze icyakora iyo byanze ntabwo ugomba gucika intege kuko bigeraho bigakunda.   

Tugendeye ku gitecyerezo cya Grant Sabatier avuga ko ushobora kuba ukorera amafaranga ariko ukaba wamara amezi agera kuri 5 ufite gahunga yo kuzigama, iki gihe ushobora kuzazigama nk'uko wabipanze. Numara kugira wa mubare washakaga uzahita uguramo ikintu gifatika, iki kintu uzaba uvanyemo kizaba kije kubera igitecyerezo wagize mu mezi atanu ashize.

Icyo bisonanuye ni uko kugira ngo uzagire intambwe utera mu buzima biragusaba kwicara ugapanga umushinga ufatika mu gihe urimo umusaruro ukazawubona mu gihe kizaza. Uyu mugabo yunzemo agira ati “Kugira ngo uzabe umutunzi mu gihe kizaza urasabwa kuba magingo aya hari amafaranga urimo kwinjiza cyangwa ufite imishinga uri gupanga ifatika naho bitari ibyo uzakomeza kuba imbata y’ubukene”Image result for images of journey to successAbahanga benshi ndetse n’abantu bagize aho bagera bose icyo bahurizaho ni uko umuntu ari we usanga amahirwe, atari amahirwe asanga umuntu. Kuba uwa mbere mu gushaka ahantu hari amahirwe ntako bisa kandi umunyarwanda yabivuze neza ati “Umugisha uraharanirwa”. 

Ikindi kintu gikunze kuba inzitizi mu gutera intambwe nziza mu buzima bwa muntu ni ukubaho tugira inzitwazo, ugasanga umuntu runaka ahora afite impamvu yo kuvuga ngo impamvu iki kitagenze uku ni uko ntari mfite iki. 

Iyi ndwara yo guhora ufite urwitwazo umwanditsi” David J. Schwartz” w'igitabo kitwa “The magic of thinking” yavuze ko uwo iyi ndwara yagezemo, iyo adahuye n’inzobere mu bijyanye n’imitecyerereze ya muntu ngo imukangure, iramuzahaza ndetse ikaba n’imbogamizi ku iterambere rye. Iyi nkuru tubagejejeho tuzayikomeza ubutaha mu gice cya kabiri.

Src: successconsciousness.com, passiton.com

Igitabo cyanditswe na Thomas C. Corley” Change Your Habits, Change Your Life”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sano regis4 years ago
    n'ukuri mbashimira izi nkuru mwandika zidufasha kuzamura imiterereze yacu.mukomereze aho!!!
  • NIYOMUGABO Eugene4 years ago
    Ibibintu nibyo mukomereze aho guhugura abatuye isi nanjye nti uko muntu yongera imbaraga nubushake ndetse nokwihangana mubyo akora Niko ingano yumusaruro izamuka
  • umusomyi4 years ago
    iyinkuru ndayikunz cane.inyarwanda muri abamber izinkuru nizo tuba dukeney





Inyarwanda BACKGROUND