Jado Sinza wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nabaho’ aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umugabo umeze nka Yesu, agiye kumurika album ye ya mbere y’indirimbo z’amashusho mu gitaramo yatumiyemo abahanze bakunzwe ndetse n’amatsinda afite umwihariko wo kugira abaririmbyi b’abahanga cyane.
Muri 2017 nibwo Jado Sinza yakoze igitaramo cye cya mbere cyitabirwa ku rwego rwo hejuru. Kuri ubu rero ari mu myiteguro y’igitaramo yatumiyemo abaririmbyi b’abahanga. Ni igitaramo cyiswe ‘True light live concert’ kizaba tariki 24/11/2019 kibere ku Gisozi kuri Dove Hotel kuva saa cyenda z'amanywa.
Muri iki gitaramo Jado Sinza azaba ari kumwe na True Promises Ministries, James & Daniella bamamaye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’, New Melody ndetse na Papi Clever uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi muri Kigali by’umwihariko muri ADEPR aho akunzwe bihebuje mu ndirimbo zo mu gitabo.
Jado Sinza yararikiye abakunzi be kutazacikanwa n'igitaramo yabateguriye
Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi
bibiri (2,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya y’icyubahiro.
Jado Sinza yararikiye abakunzi b’ibihangano bye kuzitabira iki gitaramo cye
bagafatanya kuramya Imana akaboneraho no kubagezaho ibihangano bye bishya amaze
iminsi ahugiyeho bigize album ye ya mbere y’amashusho ikaba n’iya kabiri y’amajwi.
James & Daniella bazaririmba mu gitaramo cya Jado Sinza
Jado Sinza agiye kwereka abakunzi be ibyo amaze iminsi ahugiyemo
TANGA IGITECYEREZO