RFL
Kigali

Jado Sinza agiye kumurika album y’amashusho mu gitaramo yatumiyemo James&Daniella, New Melody, Papi Clever n’abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2019 17:37
0


Jado Sinza wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nabaho’ aririmbamo ko kuva yabaho atari yabona umugabo umeze nka Yesu, agiye kumurika album ye ya mbere y’indirimbo z’amashusho mu gitaramo yatumiyemo abahanze bakunzwe ndetse n’amatsinda afite umwihariko wo kugira abaririmbyi b’abahanga cyane.



Muri 2017 nibwo Jado Sinza yakoze igitaramo cye cya mbere cyitabirwa ku rwego rwo hejuru. Kuri ubu rero ari mu myiteguro y’igitaramo yatumiyemo abaririmbyi b’abahanga. Ni igitaramo cyiswe ‘True light live concert’ kizaba tariki 24/11/2019 kibere ku Gisozi kuri Dove Hotel kuva saa cyenda z'amanywa.

Muri iki gitaramo Jado Sinza azaba ari kumwe na True Promises Ministries, James & Daniella bamamaye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’, New Melody ndetse na  Papi Clever uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi muri Kigali by’umwihariko muri ADEPR aho akunzwe bihebuje mu ndirimbo zo mu gitabo.


Jado Sinza yararikiye abakunzi be kutazacikanwa n'igitaramo yabateguriye

Kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya y’icyubahiro. Jado Sinza yararikiye abakunzi b’ibihangano bye kuzitabira iki gitaramo cye bagafatanya kuramya Imana akaboneraho no kubagezaho ibihangano bye bishya amaze iminsi ahugiyeho bigize album ye ya mbere y’amashusho ikaba n’iya kabiri y’amajwi.


James & Daniella bazaririmba mu gitaramo cya Jado Sinza


Jado Sinza agiye kwereka abakunzi be ibyo amaze iminsi ahugiyemo


REBA HANO INDIRIMBO 'NI UW'ITEKA RYOSE' YA JADO SINZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND