RFL
Kigali

Babou Tight King yasohoye amashusho y’indirimbo “Uza” yakoranye na Pacento-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2019 18:50
0


Umuraperi w’umubyinnyi Djuma Albert uzwi ku izina rya Babou Tight King yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Uza” yakoranye na Producer Pacento wakoreye indirimbo benshi mu bahanzi bazwi.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Uza” yafatiwe i Burayi no mu Rwanda ije ikurikira indirimbo nka “This is love”, “Cunga”, “Bahereze” n’izindi uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

Babou Tight King yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo “Uza” yayikoze akuye igitekerezo ku nshuti ye y’umuhungu yakunze umukobwa agakora buri kimwe cyose kugira ngo abimwereke ariko ntibitange umusaruro.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Babou Tight King yifashishijemo umuzungu wamufashije gukina ubutumwa yaririmbaga. Ni mu gihe Producer Pacento agaragara acuranga ‘piano’ aririmba igitero cya mbere akungikanya n'inyikirizo.

Babou azwi mu ndirimbo ‘Tuza’, ‘Paradise’, ‘Visa’ n’izindi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UZA" YA BABOU TIGHT KING






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND