RFL
Kigali

The Ben na Otile Brown bakoreye indirimbo muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2019 14:37
1


Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we n’umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya basoje umushinga wa mbere w’indirimbo bahuriyemo itaratangazwa amazina, yakorewe muri Kenya.



Bombi basoje gufata amajwi (Audio) batangiye guteguza abafana babo. The Ben amaze iminsi muri Kenya ari naho iyi ndirimbo yahuriyemo na Otile Brown wo muri Kenya yakorewe na Producer Lick Lick.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Producer Lick Lick yatangaje ko amajwi y’iyi ndirimbo yamaze kurangira bagiye gufata amashusho ‘kuko bifuje ko indirimbo yasohokana n’amashusho yayo’.

Lick Lick avuga buri kimwe cyose cyakorewe muri Kenya kandi ko 'production' ye yishimiwe’. Ati “Turi hano kwitegura igitaramo dufite i Dubai no gukora indirimbo n’abahanzi batandukanye, hanyuma akazi gakomeze.”

Mu buryo bw’amajwi n’amashusho iyi ndirimbo irakorwa na Producer Lick Lick. Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 kuri konti ya Twitter ya ‘Label’ ya Rockhill yashinzwe na The Ben, banditse bateguza iyi ndirimbo bavuga ko ari ‘iy’ikinyejana’.

Ni mu gihe The Ben yanditse kuri konti ye ya instagram asaba abafana guhitamo izina bazita iyi ndirimbo bitegura gusohora.

Otile Brown yavutse yitwa Jacob Obunga ni umunya-Kenya washyize imbere injyana ya R&B w’umuhimbi akaba umuhanga mu gucuranga gitari akanyuzamo agakina filime.

Otile Brown ukurikirwa n'abagera kuri miliyoni ku rubuga rwa Instagram, izina rye ryagiriwe icyizere nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Imaginary Love” yakoranye na Khaligraph Jones.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "VAZI" YA THE BEN


Mu mwaka wa 2017 Otile yasohoye Album “Best of Otile Brown” iriho indirimbo nka "Basi", "Alivyonipenda", "Shujaa Wako", "DeJavu", "Aiyolela" n’izindi. Mu bihe bitandukanye Otile yakoranye indirimbo n’abahanzi nka Sanaipei Tande, Barakah The Prince n’abandi.

The Ben ari ku rutonde rw’abahanzi 17 bagezweho ku mugabane wa Afurika bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ rizabera mu Mujyi wa Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ rizaba ku wa 15 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Festival Arena. Ryaherukaga kubera mu Mujyi wa New York, ku wa 10 Kanama 2019 aho The Ben yaririmbye asangira urubyiniro n’abahanzi nka Wycleaf Jean, Cassanova, Kranium n’abandi.

Tariki ya 24 Kanama 2019 iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Iri serukiramuco ni kimwe mu bikorwa bitanu bitegurwa na One Africa Global, ni ku nshuro ya Gatanu rigiye kuba.

Kuri iyi nshuro hatumiwe Wizkid, Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, The Ben, Vanessa Mdee na King Promise.

The Ben watumiwe muri iki gitaramo aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Vazi’ iri mu zikunzwe muri iki gihe. Uyu muhanzi anaherutse gushinga ‘label’ yise ‘Rockhill Music. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zikunzwe nka “Naremeye”, “Ndaje”, “I’m In Love” n’izindi nyinshi. 

The Ben yakoranye indirimbo na Otile Brown wo muri Kenya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bicamu omar4 years ago
    The ben bite turagukunda itwe abanyarwanda komereza ho nkwereka amahanga ko nabanyarwanda bashoboye ngewe ndagukunda cyane sawa imana ikurinde mubikorwa byawe byose ni omar uganda!





Inyarwanda BACKGROUND