RFL
Kigali

Patriots BBC yamenye amakipe bari kumwe mu itsinda rizakinira muri Kigali Arena mu gushaka itike ya BAL

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/11/2019 13:40
1


Ikipe ya Patriots Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y'imikino ya “Basketball Africa League”, yamaze kumenya itsinda iherereyemo ndetse n’amakipe bari kumwe azatangira gukinira muri Kigali Arena hagati ya tariki 17- 22 Ukuboza 2019, mu mikino y’icyiciro cya kabiri u Rwanda ruzakira.



Ikipe ya Patriots BBC iri mu itsinda H, aho iri kumwe n’amakipe nka:

City Oilersw yo muri Udanda

Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique

GNBC yo muri Madagascar

Kenya Ports Authority yo muri Kenya

Unza Pacers yo muri Zambia

JKT yo muri Tanzania na

Cobra yo muri South Sudan

Amakipe umunani ari muri buri tsinda azagabanywamo kabiri, buri gice kigemo amakipe ane hanyuma imikino muri buri gice itangire, aho buri kipe izajya ikina n’amakipe atatu bari kumwe mu gice yashyizwemo.

Iri rushanwa rya “Basketball Africa League/BAL”, riri gukinwa ku nshuro ya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ‘NBA’, ku bufatanye na FIBA.

Imikino y’icyiciro cya kabiri izabera mu Rwanda muri iri rushanwa izatangira tariki 17  Ukuboza igeze tariki 22 Ukuboza 2019, ibere muri Kigali Arena.

Icyiciro cya mbere cy’iyi mikino cyabereye mu gihugu cya Tanzania, ikipe ya Patriots yari mu itsinda rya D, imikino ikaba yaranasojwe Patriots BBC inayoboye iri tsinda.





Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vanessa4 years ago
    abababakinnyindanakunda





Inyarwanda BACKGROUND