Ikipe ya Patriots Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y'imikino ya “Basketball Africa League”, yamaze kumenya itsinda iherereyemo ndetse n’amakipe bari kumwe azatangira gukinira muri Kigali Arena hagati ya tariki 17- 22 Ukuboza 2019, mu mikino y’icyiciro cya kabiri u Rwanda ruzakira.
Ikipe
ya Patriots BBC iri mu itsinda H, aho iri kumwe n’amakipe nka:
City
Oilersw yo muri Udanda
Ferroviario
de Maputo yo muri Mozambique
GNBC
yo muri Madagascar
Kenya
Ports Authority yo muri Kenya
Unza
Pacers yo muri Zambia
JKT
yo muri Tanzania na
Cobra
yo muri South Sudan
Amakipe
umunani ari muri buri tsinda azagabanywamo kabiri, buri gice kigemo amakipe ane
hanyuma imikino muri buri gice itangire, aho buri kipe izajya ikina n’amakipe
atatu bari kumwe mu gice yashyizwemo.
Iri rushanwa rya “Basketball
Africa League/BAL”, riri gukinwa ku nshuro ya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe
ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ‘NBA’, ku bufatanye
na FIBA.
Imikino y’icyiciro cya kabiri
izabera mu Rwanda muri iri rushanwa izatangira tariki 17 Ukuboza igeze tariki 22 Ukuboza 2019, ibere
muri Kigali Arena.
Icyiciro cya mbere cy’iyi mikino
cyabereye mu gihugu cya Tanzania, ikipe ya Patriots yari mu itsinda rya D,
imikino ikaba yaranasojwe Patriots BBC inayoboye iri tsinda.
Umwanditsi – SAFARI Garcon –
inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO