Ubusanzwe Fossette ni nk’akarango k’ubwiza bukurura abantu ku bagafite, benshi bavuga ko turiya twobo tuza ku matama akenshi iyo umuntu asetse, ngo ni ikimenyetso Imana iba yarashyize kuri abo bantu cyerekana ko ari abanyamahirwe ibihe byose.
Ku isi habarurwa abantu bangana na 20% by’abafite
utu twobo tuza ku matama iyo umuntu asetse twitwa fossettes mu ndimi z’amahanga,
benshi rwose bemeze ko ari uturango tw’ubwiza.
Gusa abahanga mu by’ubuzima bemeza neza ko ari
ikibazo umuntu aba yaragize aho bavuga ko hari ingingo z’umubiri ziba zitariremye
neza umwana akiri munda ya nyina bigatuma aseka utwo twobo tukaza kandi ngo
ntibyakosoka ngo bikunde kereka bakubaze.
Iki kibazo rero benshi bahisemo kubatiza akarango k’ubwiza, ngo
gifite ubusobanuro ku bagifite aho ku bagore kiranga ubwiza ndetse n’ufite
utwo twobo arakundwa cyane mu bandi ndetse bamwe banemeza neza ko dutuma umuntu
aba umunyamahirwe menshi.
Ku bagabo rero ho biratandukanye, by’umwihariko iyo
bafite utu twobo ku kananwa ngo bigaragaza ko bagira umwete mu byo bakora
ndetse bakaba bagira imbaraga, gusa nanone ku bagabo cyangwa abasore badufite,
ngo natwo dutuma bakurura abagore cyane.
Nubwo fossettes cyangwa utu twobo tuza ku matama
cyangwa ku kananwa dufatwa nk’uturango tw’ubwiza, umenye neza ko ari ikibazo
umubiri wawe uba waragize mu iremwa ryawo ariko kidafite icyo gitwaye cyane.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO