RFL
Kigali

Janvier Muhoza yasohoye Album ya mbere yise “Izabikora” yatangiye gukora yiga muri Kaminuza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/11/2019 13:54
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Janvier Muhoza yashyize ku isoko Album ya mbere yitiriye indirimbo ye “Izabikora” yakunzwe mu buryo bukomeye iramumenyekanisha birushijeho.



Album “Izabikora” ikubiyeho indirimbo umunani z’amajwi izamurikwa mu mwaka wa 2020. Igizwe n’indirimbo z’ubuhanuzi kandi zifite ubutumwa bw’ihumure Imana yagiye iha Janvier Muhoza mu bihe bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Janvier Muhoza, yavuze ko mu ndirimbo zose yakoze iyo yise “Iratwibutse” yamugoye bitewe n’uko yayikoze mu gihe yari afite amasomo muri Kaminuza, bituma imutwara igihe kirekire.

Iyi album ikubiyeho indirimbo “Uransekeje”, “Abikigihe”, “Wowe yesu”, “Iratwibutse”, “Izabikora”, “Mfite ibyiringiro”, “Ndatuje” na “Ubutumwa”.

Mu mwaka wa 2011 nibwo Janvier Muhoza yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Wowe yesu”. Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze akiri muto ku buryo abantu batemeraga ko ari we wayihimbye.

Mu mwaka wa 2012 yasohoye amajwi y’indirimbo “Izabikora” bitewe n’ubuzima bw’ishuri ntiyahise ayikorera amashusho ahubwo yayakoze mu mwaka wa 2015 ndetse n’indirimbo “Ubutumwa” bimpuhesha igihembo cya ‘Best New Artist of Year muri Groove Award’.

Yagombaga gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu mwaka wa 2016 ishami rya Biomedical yigagamo rirafungwa rifungurwa muri Gashyantare 2016 ahita ajya kwiga Biotechnology muri INES-Ruhengeri.

Uyu muhanzi avuga ko izi mpinduka z’amasomo zatumye ahagarika muzika ndetse na zimwe mu ndirimbo yakoze ntiyazishyira mu itangazamakuru ‘kubera umwanya muke’.

Yasoje Kaminuza muri uyu mwaka wa 2019 ashyira imbaraga mu gusoza album ye ya mbere yitegura kumurika mu gitaramo kizaba mu mwaka wa 2020.

Uyu muhanzi yatangiye muzika mu mwaka wa 2011 ari nabwo yatangiye Kaminuza. Ati “…Byombi byahuye n’intambara zatumaga ntabisoza nkabivamo byose ariko Imana niyo kwizerwa icyoyavuze iragisohoza.”

Janvier Muhoza yaririmbye mu bitaramo bikomeye nka ‘12h of praise and worship ya Alarm’, ‘Launch’ ya Herman choir; ‘Cupuka live record’; yaririmbye kandi mu nsengero zitandukanye n’ahandi hatandukanye.


Janvier Muhoza yashyize ku isoko album ya mbere yise "Izabikora"


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IZABIKORA" YITIRIWE ALBUM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND