RFL
Kigali

Amatike ari hanze! Uruhisho ruteganyirijwe abazinjira muri White Club Silent Disco hakiri kare

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/11/2019 11:23
0


Abantu bazitabira igitaramo cya gatatu cya White Club Silent Disco izaba tariki 29 Ugushyingo 2019 bazakirizwa Cocktail y’ubuntu ibafasha kwinjira mu mwuka ibirori ny’irizina.



Amezi agiye kuba atatu akabyiniro ka White Club gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba Super Market gategura ibitaramo ngaruka kwezi bya Silent Disco biba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi.

Ibi bitaramo biba abantu bambaye ‘ecouteurs’ ndetse bafite amahitamo menshi yo kwiyumvira indirimbo bashaka, bimaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibyishimo bihebuje biha ababyitabiriye.

Mu mezi abiri ashize bibera muri White Club byaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bitewe n’uko buri gihe hacuranga aba DJs b’abahanga kandi bakunzwe na benshi muri Kigali.

White Club Silent Disco ya gatatu izaba tariki 29 Ugushyingo 2019 aho abanyabirori bazaba bacyitabiriye bazasusurutswa n’aba DJs batandatu barimo DJ Miller, DJ Jullz, DJ Infinity, DJ Ira, DJ Sisquo na DJ Fabiola.

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abasohokera muri White Club, abazinjira hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugora, bazakirizwa Cocktail y’ubuntu mu rwego rwo kubinjiza mu mwuka w’ibirori nyir’izina.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, amatike akaba yaratangiye kugurishirizwa kuri White Club no ku rubuga rwa Interineti rwa Wivunika.com

White Club niho hantu muri Kigali hiyemeje gufata neza abakiriya babo babinyujije mu myidagaduro. Buri wa Gatatu haba hari Karaoke, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu hakaba umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band naho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hakaba Silent Disco.

Bagira amafunguro y’umwihariko kandi ku giciro cyiza. Akarusho ku bantu bahasohekera banywa ibisembuye bafite ibinyabiziga bahabwa umushoferi w’ubuntu ubafasha gutaha mu mutekano usesuye.  

Aba DJs batandatu bakunzwe mu Rwanda nibo bazacuranga muri White Club





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND