Abantu bazitabira igitaramo cya gatatu cya White Club Silent Disco izaba tariki 29 Ugushyingo 2019 bazakirizwa Cocktail y’ubuntu ibafasha kwinjira mu mwuka ibirori ny’irizina.
Amezi agiye kuba atatu akabyiniro ka White Club
gaherereye Kimironko iruhande rwa Simba Super Market gategura ibitaramo ngaruka
kwezi bya Silent Disco biba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Ibi bitaramo biba abantu bambaye ‘ecouteurs’ ndetse
bafite amahitamo menshi yo kwiyumvira indirimbo bashaka, bimaze kwigarurira
imitima ya benshi bitewe n’ibyishimo bihebuje biha ababyitabiriye.
Mu mezi abiri ashize bibera muri White Club byaranzwe
n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru bitewe n’uko buri gihe hacuranga aba DJs
b’abahanga kandi bakunzwe na benshi muri Kigali.
White Club Silent Disco ya gatatu izaba tariki 29
Ugushyingo 2019 aho abanyabirori bazaba bacyitabiriye bazasusurutswa n’aba DJs
batandatu barimo DJ Miller, DJ Jullz, DJ Infinity, DJ Ira, DJ Sisquo na DJ
Fabiola.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abasohokera muri
White Club, abazinjira hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugora,
bazakirizwa Cocktail y’ubuntu mu rwego rwo kubinjiza mu mwuka w’ibirori nyir’izina.
Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya
isanzwe n’ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, amatike akaba yaratangiye
kugurishirizwa kuri White Club no ku rubuga rwa Interineti rwa Wivunika.com
White Club niho hantu muri Kigali hiyemeje gufata neza
abakiriya babo babinyujije mu myidagaduro. Buri wa Gatatu haba hari Karaoke, ku
wa Gatanu no ku wa Gatandatu hakaba umuziki wa Live ucurangwa na Viva Beat Band
naho buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hakaba Silent Disco.
Bagira amafunguro y’umwihariko kandi ku giciro cyiza.
Akarusho ku bantu bahasohekera banywa ibisembuye bafite ibinyabiziga bahabwa
umushoferi w’ubuntu ubafasha gutaha mu mutekano usesuye.
TANGA IGITECYEREZO