RFL
Kigali

Benediction Excel Energy Team yatangiye neza Tour du Senegal

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/11/2019 12:12
0


Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ukinira Benediction Excel Energy yabaye uwa gatanu mu gace ka mbere ka Tour du Senegal yatangiye kuri iki cyumweru, ikaba ari yo kipe rukumbi ihagarariye u Rwanda muri iri siganwa, ikaba yatangiye yitwara neza ku munsi wa mbere w’isiganwa.



Mu gace ka mbere k’isiganwa  kareshyaga n’ibilometero 185, abasiganwa bahagurukiye mu gace kitwa Kolda basoreza ahitwa Ziguinchor.

Ni agace kegukanywe n’umudage witwa Linert Thomas ukinira ikipe ya Embrace the World nyuma yo gutanga ku murongo bagenzi be, akoresheje amasaha ane, iminota 44 n’amasegonda 19( 4h44’19”) arusha amasegonda ane mugenzi we Keller Herman wamukurikiye. Abanya-Slovakia, Canecky Marek na Kubis Lukas, baje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, barushwa amasegonda atandatu na 10, bakurikiwe n’Umunyarwanda Munyaneza Didier ‘Mbappé’ na we wasizwe amasegonda 10.

Manizabayo Eric Karadiyo yabaye uwa karindwi arushwa amasegonda 17, Nzafashwanayo Jean Claude wabaye uwa 10 na Byukusenge Patrick wabaye uwa 18, bombi barushwa iminota umunani n’amasegonda 48 mu gihe Nkurunziza Yves wabaye uwa 29, we yasizwe iminota 17 n’amasegonda 41. Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2019 nibwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi ‘UCI’ yemeje Benediction Excel Energy Team nk’ikipe yo mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe akina uyu mukino.

Nyuma yuko Benediction Excel Enegy yemejwe nka Continental team, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2019 nibwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi ‘UCI’ yemeje iyi kipe kandi ko  yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe akina uyu mukino. Ikaba iri ku mwanya wa gatatu muri Afurika ikaba igomba gukora ibishoboka byose ikazamura amanota azayifasha mu marushanwa ataha.

Tour du Sénégal irakomeza kuri uyu wa Mbere hakinwa agace kayo ka kabiri, aho abasiganwa bakora intera y’ibilometero 185 bava mu gace ka  Ziguinchor basubira i Kolda baturutse ku munsi wejo.


Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND