Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ukinira Benediction Excel Energy yabaye uwa gatanu mu gace ka mbere ka Tour du Senegal yatangiye kuri iki cyumweru, ikaba ari yo kipe rukumbi ihagarariye u Rwanda muri iri siganwa, ikaba yatangiye yitwara neza ku munsi wa mbere w’isiganwa.
Mu gace ka
mbere k’isiganwa kareshyaga n’ibilometero
185, abasiganwa bahagurukiye mu gace kitwa Kolda basoreza ahitwa Ziguinchor.
Ni agace kegukanywe n’umudage witwa Linert Thomas
ukinira ikipe ya Embrace the World nyuma yo gutanga ku murongo bagenzi be,
akoresheje amasaha ane, iminota 44 n’amasegonda 19( 4h44’19”) arusha amasegonda
ane mugenzi we Keller Herman wamukurikiye. Abanya-Slovakia, Canecky Marek na
Kubis Lukas, baje ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, barushwa amasegonda atandatu
na 10, bakurikiwe n’Umunyarwanda Munyaneza Didier ‘Mbappé’ na we wasizwe
amasegonda 10.
Manizabayo Eric Karadiyo yabaye uwa karindwi arushwa
amasegonda 17, Nzafashwanayo Jean Claude wabaye uwa 10 na Byukusenge Patrick
wabaye uwa 18, bombi barushwa iminota umunani n’amasegonda 48 mu gihe
Nkurunziza Yves wabaye uwa 29, we yasizwe iminota 17 n’amasegonda 41. Mu
ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2019 nibwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wo
gusiganwa ku magare ku Isi ‘UCI’ yemeje Benediction Excel Energy Team nk’ikipe
yo mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe akina uyu mukino.
Nyuma yuko
Benediction Excel Enegy yemejwe nka Continental team, mu ntangiriro z’uyu mwaka
w’imikino 2019 nibwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku
Isi ‘UCI’ yemeje iyi kipe kandi ko yashyizwe
mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe akina uyu mukino. Ikaba iri ku mwanya wa
gatatu muri Afurika ikaba igomba gukora ibishoboka byose ikazamura amanota
azayifasha mu marushanwa ataha.
Tour du
Sénégal irakomeza kuri uyu wa Mbere hakinwa agace kayo ka kabiri, aho abasiganwa
bakora intera y’ibilometero 185 bava mu gace ka Ziguinchor basubira i Kolda baturutse ku munsi
wejo.
Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO