RFL
Kigali

Amavubi y’abakinnyi 23 batarimo Ally Niyonzima berekeje muri Mozambique gushaka intsinzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/11/2019 10:35
0


Saa sita n’iminota 20 (00h20’) ni bwo abakinnyi 23 batoranyijwe n’abatoza b’amavubi, na delegasiyo ibaherekeje muri rusange bahagurutse i Kigali berekeje i Maputo muri Mozambique aho batangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021, aho u Rwanda ruzakina na Mozambique ku wa kane w’iki cyumweru.



Mu bakinnyi 27 umutoza yari yahamagaye, abakinnyi 4 ntibajyanye n’iyi kipe kubera amahitamo y’umutoza uvuga ko bitashoboka ko abajyana bose kandi ko imikino ikiri myinshi azabifashisha kubera ko ari abakinnyi beza.  Abo ni Ally Niyonzima ukina muri Oman, Danny Usengimana na Djabel Manishimwe ba APR FC ndetse n’umunyezamu Habarurema Gahungu wa Police FC wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

Abakinnyi berekeje i Maputo

Abazamu: Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mvuyekure Emery (Tusker , Kenya).

Ubwugarizi: Rwatubyaye Abdoul (Colorado Rapids FC, USA), Nirisarike salomon (Pyunik FC , Armenia), Manzi Thierry (APR FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh) na Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC).

Hagati: Muhire Kevin (Mir El Makkasa, Egypt), Niyonzima Olivier Sefu (Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium), Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali.

Ubusatirizi: Kagere Medie (Simba Sports Club, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Petro Atletico, Angola), Hakizimana Muhadjiri (Emirates Club), Iyabivuze Osee (Police FC), Mico Justin (Police FC) ,na Sibomana Patrick (Young Africans).

Abakinnyi 23 bahagurutse i Kigali ndetse n’abatoza bahagurukanye icyizere kandi ngo intego ni ugusenyera umugozi umwe bagashaka tike ibasubiza mu gikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu mateka dore ko imyaka ibaye 15 u Rwanda rugiyeyo bwa mbere.

Aba basore b’Amavubi baragera i Maputo kuri uyu wa mbere ku Gicamunsi, bazahakorere imyitozo ku wa 2 no ku wa 3 mbere y’umukino nyirizina ku wa 4.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 6 hamwe na Cape Verde, Mozambique na Cameroon. Iyi Cameroon bafitanye umukino ku cyumweru gitaha. U Rwanda ruzakina na Mozambique ku wa Kane tariki 14/11/2019, ubundi nyuma y’iminsi itatu gusa u Rwanda rwakire Intare za Cameroun kuri stade ya Kigali. 







Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND