Korali Holy Nation ibarizwa muri ADEPR Gatenga, yamenyekanye cyane mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze yawo by’umwihariko muri ADEPR, imaze gushyira hanze indirimbo nshya iri mu rurimi rw’igiswahili bise “Baba Nakuamini”
Iyi ni indirimbo isohokanye n’amashusho yayo abereye ijisho irimo ubutumwa bwiza kandi bwibutsa abantu ko Imana ari iyo kwizerwa. Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’iyi korali RUZIBIZA Athanase, avuga bishimiye gusohora indirimbo nshya (Audio& Video) mu rwego rwo kwibutsa abantu ko Imana ari iyo kwizerwa ibihe byose ati”Uyu munsi tunejejwe n'Imana mu mitima yacu no kubibutsa ko Imana yacu ari yo yonyine yo kwizerwa”
Ku bijyanye no kuba iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili,
Athanase avuga ko impamvu bahisemo gukora indirimbo ziri mu zindi ndimi, ari
ukugirango indirimbo zabo zirenge imipaka y’u Rwanda n’abumva igiswahili bamenye neza ko Imana ari
iyo kwizerwa ibihe byose ati” Turifuza ko indirimbo zacu zirenga imipaka y’igihugu
cyacu zikagera kure bityo n’ubutumwa bwiza bukamamara bukagera no ku batumva Ikinyarwanda,
ntabwo ari igiswahili gusa turateganya gukora n’izindi ziri mu cyongereza no mu
gifaransa mu rwego rwo kwamamaza Kristo.
KANDA HANO UREBE IYI NDIRIMBO BABA NAKUAMINI
TANGA IGITECYEREZO