RFL
Kigali

Caravane Du Rire yasojwe mu bitwenge byinshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/11/2019 15:07
0


Abanyarwenya banyuranye barimo Michel Gohou ukomoka muri Côte d'Ivoire nibo basoje iserukiramuco ry’urwenya rya Caravane de Rire ryaranzwe n’ibitwenge byinshi.



“Caravane de Rire” yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu byari ku munsi wayo wa kabiri, ikaba yari iyobowe n’abanyarwenya bo muri Comedy Knights ari bo Babou na Micheal Sengazi.

Aho yabereye mu ihema ry’Akagera muri Kigali Conference and Exhibition Village, ubwitabire bw’abakunda guseka bwari buri ku kigero cyiza kuko intebe nyinshi zari zateguwe zari zifite abazicayemo.

Abanyarwenya barimo aba Daymakers [Japhet na Etienne 5K] bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda basekeje benshi ubwo bateraga urwenya ku bakobwa iyo abasore babambitse impeta babasaba kubana.

Abantu bakwenkwenutse ubwo berekanaga uburyo buri mukobwa wese akwiye kujya yishima bitewe n’akazi asanzwe akora.

Bavuze kandi ku mikoranire y’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’izisanzwe bagaragaza uko byaba bimeze Aline Gahongayire akoranye indirimbo na Bushali, Theo Bosebabireba na Bull Dogg, Israel Mbonyi na Igisupusupu n’abandi.

Joyeux Kabodjo wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo urwenya rwe rwibanze ku kugereranya igihugu cye n’u Rwanda aho yavuze ko yatunguwe n’uburyo umuntu ashobora gufungwa kuko ataye ishahi cyangwa yihagaritse ku muhanda mu gihe ibyo iwabo bitahaba.

Yavuze ku mikorere y’abapolisi bo mu Rwanda bakora amasaha 24 mu gihe ab’iwabo bakora nka banki zo mu Rwanda. Saa kumi n’imwe iyo zigeze nabo bajya kuruhuka ku buryo umweretse umujura ugusekera aho kugufasha kumukurikirana.

Umunyarwenya wo mu Burundi yashimishije abantu benshi n’ubwo yakunze no guhura n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi wagiye inshuro ebyiri ari ku kabuga.

Yateye urwenya ku itandukaniro ry’abana bavuga igifaransa n’abavuga ikinyarwanda cyangwa ikirundi. Abavuga igifaransa ngo n’iyo yaba avuga ibintu bibi byumvikana neza cyane.

Yagereranyije imico y’Abarundi n’Abanyarwanda agaragaza uko abanyarwanda babyina neza ariko nabo bakarushwa n’abarundi kuvuza ingoma.

Umunyarwenya wo muri Guinee, Oumar Mane, nawe yibanze ku Rwanda nk’aho yagaragaje ko akunda umuco warwo ndetse akabyina indirimbo ya Cecile Kayirebwa. Yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu abatwara ibinyabiziga bakoresha umuvuduko muke cyane ku buryo bamwe baba bafite inzozi zo kuzatwara bagendera ku muvuduko km60 ku isaha.

Michel Gohou wasoje iki gitaramo yateye urwenya avuga uko ururimi rw’iwabo hari amagambo bagira avugitse nk’ay’igishinwa, ku buryo hari ayo umuntu ashobora gukoresha azi ko avuze neza bikarangira akubiswe.

Iri serukiramuco riterwa inkunga ni uruganda SKOL Brewery binyuze mu kinyobwa cyayo kiri mu birango bishya cya Skol Lager, biteganyijwe ko rizabera no mu Burundi na RDC. 

Umunyarwenya Micehl Gohou yasangaga abantu mu myanya yabo 


Michel Gohou ni umunyarwenya ukomeye 

Joyeux wo muri DRC yigaragaje cyane

Umunyarwenya Kigingi yasekeje abantu bajya hasi

Oumar Mane yabyinnye bya Kinyarwanda

Clapton Kibonke nawe ari mu banyarwenya basekeje abantu

5K Etienne na Japhet basekeje abantu berekana uko batera ivi

Joshua yanyuzagamo agaha ijambo n'abafana


Abanyarwenya ba Zubby Comedy bazi gusetsa cyane 

Utasetse ni utahageze

Umuhanzi Yvan Buravan yari ahari

N'abanyamahanga bari basetse









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND