RFL
Kigali

Meddy yaririmbye indirimbo imwe mu Iserukiramuco rya Wasafi yahuriyemo n’abahanzi bakomeye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2019 13:03
1


Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] ni umwe mu batanze ibyishimo yifashishije indirimbo imwe yise ‘Slowly’ mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 ryaberaga muri Tanzania.



Igitaramo mbaturamagabo cy’iri serukiramuco cyabaye mu ijoro ry’uyu wa 09 Ugushyingo 2019 cyaririmbyemo abahanzi b’amazina azwi bo muri Tanzania n’abo mu bihugu bitandukanye batumiwe basusurukije ibihumbi n’ibihumbi bari bakoraniye ku kibuga cya Kijitonyama mu Mujyi wa Dar es salaam

Kuri konti ya instagram, ya Wasafi Tv bavuze ko Meddy yagaragaje ubuhanga mu ndirimbo ye yisunze injyana ya Rnb abasha gukora ku marangamutima y’abitabiriye iki gitaramo byuzuza impinduramatwara mu muziki wo muri Afurika.

Meddy yari yambaye ishati y’amaboko magufi ifunguye ibifungo igaragaza mu gituza yambayemo imirimbo y’ubwiza. Uyu musore wari wambaye ingofero yaririmbye indirimbo imwe gusa yise ‘Slowly’ yamwaguriye izina mu buryo bukomeye; ku rubuga rwa Youtube irarebwa ubutista.

Iyi ndirimbo ‘Slowly’ yayiririmbye wumva amajwi ya benshi bayizi bamufasha kuyiririmba. Yasabye abari ku byuma kureka gato aganiriza abitabiriye, yaririmbaga amwe mu magambo agize iyi ndirimbo maze abitabiriye bakamufasha kuyisubiramo. Ni indirimbo imaze imyaka ibiri bigaragaza ko yacengeye benshi.

Yabashimiye uburyo bamwakiriye avuga ko azongera kubataramira. Ati “…Murakoze Dar es salaam! Ndabakunda cyane. Nzagaruka.” Meddy yavuye ku rubyiniro akurikirwa n’umuhanzi Young Keller uri mu bagezweho muri iki gihe.

Wasafi Festival yasize ibyishimo muri Tanzania

Meddy na Young Keller ni nabo baririmbye nyuma y’abandi bahanzi, hasozwa iri serukiramuco. Iri serukiramuco kandi ryaririmbye Professor Jay wakanyujijeho mu ndirimbo ‘Kikao cha dharura’, ‘Hapo vip’ n’izindi nyinshi n’ubu zigikunzwe.

Diamond wagize uruhare mu gutegura ibitaramo by’iri serukiramuco abinyujije muri kompanyi ye ya Wasafi, yaririmbye hafi isaha yitwaje ababyinnyi bamufashije gushimisha abitabiriye iki gitaramo.

Ni nawe wahaye ikaze ku rubyiniro umunyamuziki wo muri Nigeria, Wizkid, avuga ko ari ‘umuvandimwe we’. Wizkid yaserutse ku rubyiniro aherekejwe na Tiwa Savage baririmbanye indirimbo ‘Ma Lo’.

Mbere yo kuririmba muri iki gitaramo, Diamond yabwiye itangazamakuru ko afite inyota yo kwongera gutaramira mu Mujyi wa Dar es salaam, kandi koko yabigaragaje.

Yishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo ze nka “Tetema”, ‘Baba Lo” yashyize hanze mu minsi ibiri ishize, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2, “Inama” n’izindi nyinshi.

Yanavuze ko 20% y’amafaranga azasarura muri iki gitaramo yayegeneye abana bafite ikibazo cy’umutima bakeneye kubagwa.

Wasafi Festival 2019 yasojwe yabanjirijwe n’ibindi bitaramo bikomeye byabereye mu Ntara za Tanzania byahuje abahanzi b’imbere mu gihugu.

Igitaramo cyabaye muri iri  ijoro cyahuje Meddy wo mu Rwanda, Inno’s B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Tiwa Savage na Wizkid bo muri Nigeria n’abandi.

Iki gitaramo kandi cyabanjirijwe n’umukino wahuje abahanzi baririmba injyana ya Bongo Flava ndetse n’abanyamakuru b’igitangazamakuru cya Wasafi Media.

Muri iki gitaramo abafana bari bahawe umwanya wo kugira ‘ticket’ ibemerera kujya muri ‘backstage’ aho ashobora kwifotozanya n’umuhanzi akunda cyangwa se bakaganira.

Iki gitaramo cyari cyashyizwemo serivisi zitandukanye nk’iz’ubuzima bwihuse n’ibindi.

Meddy aririmba mu iserukiramuco rya Wasafi Festival muri Tanzania

Tiwa Savage mbere yo kuririmba muri iki gitaramo yabanje gusuzuma ibyuma. Ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyo kimwe na Rayvanny


KANDA HANO UREBE MEDDY ARIRIMBA INDIRIMBO 'SLOWLY' MURI WASAFI FESTIVAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lukumu Baraka4 years ago
    Bavandimwe Medy Numuhangape Njendamwemera Arebe Ukobakorana Na Diamonde





Inyarwanda BACKGROUND