RFL
Kigali

Miss Shimwa Guelda agiye gukora ubukwe n’Umuyobozi muri FERWAFA wamwambitse impeta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/11/2019 12:13
0


Umuryango wa Katabirora David wanejejwe no gutumira inshuti, abavandimwe n’imiryango mu muhango wo gusaba no gukwa umukobwa wabo Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017.



Uyu muryango uvuga ko ‘kubana natwe bizadushimisha’.

Habimana Hussein usanzwe ari Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), azasaba anakwe umukunzi we Shimwa Guelda kuwa 15 Ukuboza 2019 mu birori bizabera kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Ni ikimenyetso kandi gishimangira ko uyu mukobwa yemeye kuba umugore wa Habimana Hussein. Nyuma yo kwambikwa impeta, Shimwa yasangije inshuti ze inkuru nziza kuri konti ya instagram, agira ati  ‘navuze ‘Yego’ ku muntu nifuza kubana nawe ubuziraherezo’.

Shimwa Guelda abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ugiye gukora ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka.

Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Miss Shimwa Guelda agiye gukora ubukwe n'Umuyobozi wo muri FERWAFA wamwambitse impeta y'urukundo aha gasopo abandi basore batekerezaga kumutereta

AMAFOTO: jimmy_adnan44

MISS SHIMWA GUELDA YAMBITSWE IMPETA N'UMUYOBOZI MURI FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND