RFL
Kigali

Urutonde rw’abantu 5 barebare kurusha abandi ku isi mu mwaka wa 2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/11/2019 9:16
0


Kuvuka kwacu ntawahisemo uko azavuka ameze cyangwa aho azavukira ndetse nta n’uwaruzi uko azamera ahubwo uko turi ni ko twisanze, gusa natwe tugira uruhare mu guha ubuzima bwacu icyerekezo. Umunyarwanda yaragize ati “Mu banyembaraga habamo intwari ndetse no mu ntwari habamo intwarane”. Menya abantu 5 barebare kurusha abandi ku isi yose.



Mu buzima bwacu bwa buri munsi ni kenshi dukunze kumva imvugo benshi bavuga ngo ibintu byose iyo bibaye mwinshi biba bibi, abantu turavuka bamwe bakagenda baba barebare cyane abandi bakaba bagufi ku buryo bukabije, iyo ibi muri ibi hagize ikiba tubifata nk'ikibazo. 

Urugero ku muntu ufite uburebure bukabije akenshi usanga hari igihe bisaba ko agira ikintu yitwaza kugira ngo atagwa, ku bafite ubumuga bw'ubugufi nabo usanga bamwe kwiyakira byanga nyamara ubundi bagakwiye kubyakira ndetse bikanabanezeza kuko niko Uwiteka aba yabishatse. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rutonde rw’abantu 5 barebare kurusha abandi ku isi muri uyu mwaka wa 2019.

1.       Sultan Kӧsen


Sultan Kӧsen ukomoka mu gihugu cya Turukiya wavutse tariki ya 10 Ukuboza 1982 ni we muntu muremure cyane ku isi y'abakiriho ndetse afite agahigo ko kuba yaregukanye igihembo cya Guiness Record nk'uhiga abandi ku isi mu burebure. Afite uburebure bungana na 8 ft 2.8 in ni ukuvuga 2.51 m.

2.       Brahim Takioullah


 Brahim Takioullah ukomoka mu gihugu cya Maroke (Morocco) yavutse tariki ya 26 Mutarama 1982. Yibitseho uburebure bungana na 8 ft 1 in ni ukuvuga 2.464 m. Uyu mugabo akaba anibitseho n’agahigo k’umuntu ufite ikirenge kinini kuko yegukanye igihembo cya Guiness record. Yambara inkweto ifite 58cm. Ubushakashatsi bugaragaza ko nta wundi muntu ku isi bakwambarana ibisobanuye ko Brahim Takioullah yambara gusa inkweto zamukorewe we wenyine.

3. Moteza Mehrzad


Moteza Mehrzad ukomoka mu gihugu cya Iran yavutse tariki ya 7 Nzeri 1987, akaba nawe afite uburebure bungana na 8 ft 1 in ni ukuvuga 2.464 m. Azwiho no gukina umukino w’amaboko bakina bicaye ari byo bita mu ndimi z’amahanga Sitting Volley Ball. 

4. Dharmendra Pratap Singh


Dharmendra Pratap Singh ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yavutse tariki ya 7 Ukuboza 1978. Uyu mugabo akaba afite uburebure bungana na 8 ft 0.7 in ni ukuvuga 2.456 m. Ubushakashatsi bugaragaza ko uyu mugabo yagowe no kubona urubavu rwe cyangwa umugore we kubera uburebure bwe, ndetse no kubona akazi ngo byamubereye ikibazo. Kubera izo mpamvu byatumye yigira aho bakorera ubukerarugendo no kwishimisha (amusement park) aho abonera umushahara we ku bantu bamufotora n’abamwifotorezaho bakishyura.

5. Zhang Juncai

Zhang Juncai ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa yavutse tariki ya 31 Werurwe 1966. Afite uburebure bungana na 7 ft 11 ¼ in ni ukuvuga 2.419 m. Kugeza muri 2004, Zhang Juncai ni we wari ukiyoboye abandi kuba mu remure mu gihugu cy’u Bushinwa.

Aba ni bo twabashakiye bahiga abandi ku isi mu burebure mu bakiri ku isi y’abazima, gusa wanakwibaza uti "Ni ukubera iki bahiga abandi ku buryo budasanzwe?" Ibi nabyo ntitwabisize kugira ngo tukumare amatsiko. Ahanini igitera ubu burebure ni ugusohorwa k’umusemburo wo gukura (Over secretion of growth hormone) bizwi mu ndimi z’amahanga nka 'Acromegaly'. Uyu musemburo rero ni wo utera umuntu kuba muremure cyane. 

Src: https://guinnessworldrecords.com/rec, https://www.mensxp.com/s

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND