RFL
Kigali

Umunya-Mali Oumou Sangaré yageze i Kigali yitabiriye iserukiramuco azahuriramo na Nirere Shanel -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2019 18:54
0


Oumou Sangare, umuririmbyikazi wo gihugu cya Mali, yageze i Kigali kuri uyu 09 Ugushyingo 2019 yitabiriye iserukiramuco ryiswe “Hamwe Festival” ryateguwe na Kaminuza y'Ubuvuzi [University of Global Health Equity].



Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rya “Hamwe Festival” ribera mu Rwanda. Rihurije hamwe abasanzwe bakora mu buvuzi, abashoramari muri uru rwego n'abahanzi mu ntumbero yo gushaka icyakorwa mu gukomeza kubungabunga ubuzima bw'abantu.

Oumou Sangare watumiwe muri iri serukiramuco yageze mu Rwanda, kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2019. Azaririmba mu gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019 muri Camp Kigali azahuriramo n’umuhanzikazi Shanel Nirere wamaze kugera i Kigali.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw kuri ‘Golden Access’ na 50,000 Frw kuri Platinum Access.

Tariki 12 Ugushyingo 2019 hazaba inama nyunguranabitekerezo igaragaza uko ubuhanzi bushobora kuba inkingi mu gushyira Intego z'Iterambere Rirambye [SDGS], ikazabera muri Kigali Convention Centre.

Oumou Sangare ni umwe mu bahanzi b’abahanga Mali yagize. Yubatse izina mu njyana ya gakondo ya Wassoulou anatwara ibihembo binyuranye birimo n'icya Grammy Award mu 2011.

Yabonye izuba kubwa 25 Gashyantare 1968, yujuje imyaka 51 y’amavuko. Yavukiye mu Mujyi wa Bamako muri Mali abarizwa muri ‘label’ ya World Circuit.

Yaririmbye mu bitaramo bikomeye anamurika album nka ‘Moussolou’ mu 1990, ‘Ka sira’ mu 1993, ‘Worotan’ mu 1996’, ‘Laban’ mu 2001, ‘Seya’ mu 2009 na ‘Mogoya’ mu 2017.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo nka “Yere Faga”, “Kamelemba”, “Fadjamou”, “Kounkoun” , “Mali Niale” n’izindi nyinshi. Indirimbo ze zimaze kurebwa n’umubare munini ku rubuga rwa Youtube.

Mu gusoza iri serukiramuco hazagaragazwa uko imbyino zishobora gukemura ibibazo by'umubiri no mu mutwe.

Ibi bizakorwa na n'umuhanga mu kubyina watsindiye ibihembo byinshi, akaba n'umwarimu w'imbyino muri Kaminuza ya Hong Kong, Dr Rainbow Ho na Wesley Ruzibiza washinze itorero ryitwa Amizero.

Umunya-Mali Oumou Sangare yageze i Kigali yakirwa n'abateguye iri serukiramuco rya "Hamwe Festival

Azaririmba mu gitaramo kizabera ahazwi nka Camp Kigali


Ni umugore w'umuhanga wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MALI NIALE" YA OUMOU SANGARE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND