RFL
Kigali

Amerika: Imashine zipima niba umuntu atwaye yasinze zijyana benshi muri gereza barengana

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/11/2019 2:58
0


Ubushakashatsi butera imbere uko bwije uko bukeye, abahanga batandukanye ntibakiryama bakora amanywa n’ijoro kugira ngo bavumbure ibintu byinshi bitandukanye. Mu 1950 ni bwo abahanga batandukanye bavumbuye igikoresho gipima umusemburo wa alcohol mu mubiri bagendeye k’umwuka umuntu ahumeka. Iki gikoresho kizwi mu ndimi z’amahanga nka Breathaly



Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje kuba ingorabahizi kwizera neza niba izi mashini bakoresha bapima ingano y’agatama umuntu aba yafashe mu gihe yari atwaye ikinyabiziga, kubera ukuntu hari abo zibeshyera. Ubuziranenge bwazo bukomeje gutera inkeke.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kivuga ko abagera kuri miliyoni y’abanyamerika bajyanwa muri gereza bitewe na zino mashini zisuzuma ko abantu bafashe ku gatama. Abakoresherejweho ino mashini bati”Byose bitangira ubona amatara y’ubururu yaka azima mu ndorerwamo maze ahasigaye ipaki y’ibizami igatangira ikakubona harimo nko guhagarara ku kuguru kumwe ndetse no gusubiramo inyuguti zimwe na zimwe”.

Image result for images of alcohol testers on person

Uburyo bapimamo ubusinzi 

Ahasigaye Ibigenderwaho nibyo biba bigiye gukurikira ho. Bitangirira iruhande rw’umuhanda cyangwa kuri sitasiyo ya polisi, aho umushoferi asabwa guhuha mu gakoresho ka bugenewe kareba ingano y’umusemburo uri mu maraso (alcohol). Mu gihe rero ako ka mashini kerekanye ko ufite ibipimo biri hejuru ya 0.08 by’umusemburo cyangwa hejuru yabyo, bidasubirwaho baba bafite ishingiro ryo kugushinja icyaha. 

Gusa ibi bizami byose ntabwo byafatwa ko ari ukuri igihe cyose nkuko igenzura riri kubigaragaza. Nubwo ahantu hose kuri sitasiyo ya polisi izi mashini zihari ntabwo ubuziranenge bwazo bwizewe neza cg imikorere yazo kubera ibipimo bitameze neza zitanga. Gusa abazicuruza bo bavugako zitanga ibipimo byanyabyo kugeza ku bice bitatu (precise to 3 decimal place).

Muri leta ya Massachusetts Niya New Jersey bamaze gutesha agaciro ibirego bigera ku 30,000 byizi mashini mu mezi 12 ashize,cyane cyane bitewe n’amakosa ya muntu no kutitegereza neza. None mu gihugu cyose n’ibindi bizamini byagiye biteshwa agaciro kugeza ku byagiye biba mu myaka yabanje.  

Bakomeza bavugako izi mashini ari ibikoresho byagihanga bifite ibyumvirizo (sensitive scientific instruments) nyamara ngo rimwe narimwe ntabwo ibipimo byazo biba byarashyizwe ku murongo neza (well calibrated) kubera ukuntu zagiye zishyira hanze ibipimo byikubye inshuro 40 by'ibyo zagakwiye kuba zitanga. Bakomeza bavugako kandi kwita kuri izi mashini biba bifitwe mu nshingano na polisi kandi rimwe na rimwe nta buhanga bwazo baba bafite cyangwa ubumenyi kuri zo buhagije.

Umutekinisiye ari kujyenzura imashini ipima ubusinzi

Abatekinisiye babahanga ngo bagiye basanga amakosa amwe namwe muri porogaramu zizi mashini, kuko  leta zimwe nazimwe zagiye zifata izo mashini bakazikorera igerageza.Nkuko ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The new York times kibitangaza k’ubushakashatsi cyakoze aho cyabajije abanyamategeko, abashinzwe umutekano bagera ku 100 ndetse  banacisha amaso mu madosiye y’inkiko arenga ibihumbi icumi, ubutumwa bwo kuri murandasi (e-mails) ndetse naza kontara. 

Byose hamwe byahishuye ko iki ikibazo kiri mu gihugu hose cyahangayikishije abantu. Umucamanza umwe wo muri leta ya penisilivaniya (Pennyslvania) yavuzeko biteyo urujijo runini cyane.Agaragaza ko ibizami byo guhumekera muri izo mashini byaka gombye kwitabwaho cyane cg se kwitonderwa. 

Kandi na bamwe mu banyenganda b'inararibonye bavuga ko ko izi mashini atari yo firimbi ya nyuma bakwiye gushingiraho bahamya umuntu icyaha. Ariko umuyobozi ushinzwe ipantani ryizo mashini Johh Fusco, akaba ari nawe wakoze izi mashini, avugako uburyo zikoreshwa ataribwo buryo zari zigamije gukoreshwamo.

Gusa Nanone ibi bizamini umuntu ntaho yabicikira, ikindi n’uko buri leta ihana umuntu wese wanze guhuhamo mugihe abisabwe na polisi. Kuba mu mategeko ibi bishingirwaho biri gutuma abantu benshi bahamwa n’ibyaha mu buryo budasobanutse. Amagana menshi ntiyari yigeze amenya ko ibirego byabo byari bishingiye ku bizami birimo amakosa. Nyuma rero aho bije gutahurirwa, igisubizo cyari kuburizamo ibyo birego kugira ngo bihereze abashoferi benshi ubwinyagamburiro.

Umugabo umwe ubwo yaratwaye imodoka agasubira inyuma aka gongesha imodoka ye iduka ry’inzoga ry’umukecuru w’imyaka 63 bara mupimye basanga yari yafashe kugatama. Undi nawe yahagaritswe nyuma yo kuruka mu muhanda akagenda anyanyagiza ibirutsi, nyuma yaho bahagarika umushoferi we n’uruhushya rwo gutwara bararumwambura ahushyemo imashini igaragaza 0.32, ibi bipimo umuntu ubifite ntaba anagitekereza abayarengeje urugero. 

Aba bose uko ari batatu barafunzwe bazira gutwara banyoye cg se basinze. Ndetse nambere yaho muri polisi hari hari raporo ivugako bigeze gufatwa basinze ariko nyuma bararekuwe.Umucamanza ategeka Leta ya Massachusetts gukuraho ibirego byabo hamwe n’abandi 36,000 mu mateka y’Amerika, ibitarigeze bibaho.

Src: nytimes.com

Umwanditsi:Niyibizi Honoré Déogratias-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND