RFL
Kigali

Abanyeshuri 25 baturutse mu bihugu byo mu Karere basoje amasomo y’icyiciro cya 3 muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rishya

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/11/2019 16:30
0


Abanyeshuri 25 bo mu bihugu bya Kenya, U Rwanda, Uganda, U Burundi, Tanzania, South Sudan, Malawi na Sierra Leone basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda. Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami rishya ry’ibijyanye no gucunga no gutanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.



Nk'uko twagiye tubibatangariza mu nkuru zabanje mbere, kuri iyi tariki ya 8 Ugushyingo 2019 Kaminuza y’u Rwanda yahaye ku mugaragaro impamyabumenyi abanyeshuri bayisojemo. Kuri iyi nshuro abasoje amasomo yabo muri iyi Kaminuza ni 9,382. 

Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi basoje amashuri yabo mu byiciro bitandukanye ari byo: icyiciro cya kabiri cya kaminuza, icya gatatu ndetse n’uwahawe impamyabumenyi y’ikirenga. Kuri iyi nshuro, ku mashami yari asanzwe aminurizwa muri iyi kaminuza hiyongereyeho irindi rishya rya Masters in Health Supply Chain Management.


Ifoto y'urwibuto abanyeshuli na mwalimu wabo" Dr.Charles Murigande "

Iri shami rishya ryigisha ndetse rigahugura ku bijyanye n’icungwa n’itangwa ry’ibikoresho byo kwa muganga ryagiyeho mu wa 2017 bigizwemo uruhare n’umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afurika. Iyi gahunda yo gutangiza iri shami yatangiye ifite intumbero yo kuzamura umubare w’abafite ubumenyi mu bijyanye no gucunga no gutanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga muri aka karere n’u Rwanda rubarizwamo. Twakibutsa abantu ko amasomo abarizwa muri iri shami atangirwa muri Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubudashyikirwa mu by’ubuvuzi.

Aba banyeshuri 25 basoje muri iki cyiciro nkuko byavuzwe haruguru baturutse mu bihugu byo mu karere U Rwanda ruherereyemo. U Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, South Sudan, Malawi ndetse na Sierra Leone. Aba banyeshuri bagaragaje ko mu myaka ibiri bamaze biga aya masomo yabagiriye akamaro cyane. 

Theogene Hakuzimana umwe mu barangije muri iri shami yatangarije Inyarwanda.com ko aya masomo yize ari ingirakamaro cyane. Ubusanzwe uyu bwana Theogene ni umuyobozi wa farumasi y’akarere ka Gakenke. Yongeye kutugaragariza ko ibyo yize bigiye kumufasha gukomeza no kurushaho gucunga no gutanga imiti n’ibikoresho byo kwa muganga. 

Lucy Kania waturutse muri Kenya na we yadutangarije ko ari iby’agaciro kuba arangije muri iri shami n’ubwo urwo rugendo rutari rworoshye. Umunyakenyakazi Nazila Ganatra na we yunze mu rya bagegenzi be basoje hamwe muri iki cyiciro yongeraho ko ubumenyi bungutse bazabukoresha mu kunoza serivisi batangaga.

Uru rugendo ku bize muri iri shami rishya ntirwari rworoshye koko doreko barutangiye ari 29, rukaba rusojwe na 25. Kaminuza y’ u Rwanda ivuga ko iki gikorwa cyo gutangiza iri shami ryagenze neza cyane. Twasoza twibutsa ko iri shami ryatangijwe mu wa 2017 kandi ko rigikomeje gutanga aya masomo.

Umwanditsi: Christian Mukama-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND