Gene Kwizera umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya yise Umurokorenyuma y'imirimo n'ibitangaza Imana yamukoreye
Indirimbo Umurokore ije ikurikira iyitwa Wampishe
nayo yakoze ku mitima ya benshi, aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Gene
Kwizera avuga ko impamvu yamuteye guhimba iyi ndirimbo avuga ko bisa nk’aho ari
ibintu asanzwe ahura nabyo mu buzima busanzwe byatumye afata umwanzuro wo
guhimba iyi ndirimbo” Umurokore”
Yagize ati” Ni nka true story ariko si cyane kuko
njye ndirimba ibyo mpura nabyo muri ubu buzima busanzwe ndetse n’ubw’umwuka, impamvu nyamukuru ni ugutera
imbaraga benedata bakorana n’abatarakiriye kristo nk’umwami n’umukiza, ngo
bakomeze kwera imbuto kugirango babashe kubahindura na bo baze munzira igana
iwacu mu ijuru So, iyi ndirimbo yumvikanisha kwerura ukigaragaza nk’umurokore
Koko wakurikiye yesu kandi ntasoni nta n’ikimwaro bikwiye kuranga umuntu
wakurikiye ukuri”
Avuga kandi ko ari byiza kugaragaza uruhande
ubogamiyemo niba warahisemo gukizwa koko ugakizwa n’abo mwirirwana bakabimenya
na bo bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo
Gene Kwizera avuga ko yari asanzwe
ari umuhanzi w’indirimbo zisanzwe, ariko nyuma yo kubona Imana imurokoye mu
mpanuka yakoze akisanga mu mapine y’ikamyo ariko agakira yahise afata umwanzuro
wo kuyamamaza no kuvuga ugukomera kwayo akoresheje impano afite yo kuririmba.
Kanda hano wumve indirimbo umurokore ya Gene Kwizera
TANGA IGITECYEREZO