RFL
Kigali

Umuhanzi Gene KWIZERA yashyize hanze indirimbo nshya “Umurokore”

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/11/2019 0:18
0


Gene Kwizera umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasohoye indirimbo nshya yise Umurokorenyuma y'imirimo n'ibitangaza Imana yamukoreye



Indirimbo Umurokore ije ikurikira iyitwa Wampishe nayo yakoze ku mitima ya benshi, aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Gene Kwizera avuga ko impamvu yamuteye guhimba iyi ndirimbo avuga ko bisa nk’aho ari ibintu asanzwe ahura nabyo mu buzima busanzwe byatumye afata umwanzuro wo guhimba iyi ndirimbo” Umurokore”

Yagize ati” Ni nka true story ariko si cyane kuko njye ndirimba ibyo mpura nabyo muri ubu buzima busanzwe ndetse  n’ubw’umwuka, impamvu nyamukuru ni ugutera imbaraga benedata bakorana n’abatarakiriye kristo nk’umwami n’umukiza, ngo bakomeze kwera imbuto kugirango babashe kubahindura na bo baze munzira igana iwacu mu ijuru So, iyi ndirimbo yumvikanisha kwerura ukigaragaza nk’umurokore Koko wakurikiye yesu kandi ntasoni nta n’ikimwaro bikwiye kuranga umuntu wakurikiye ukuri”

Avuga kandi ko ari byiza kugaragaza uruhande ubogamiyemo niba warahisemo gukizwa koko ugakizwa n’abo mwirirwana bakabimenya na bo bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo

Gene Kwizera avuga ko yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zisanzwe, ariko nyuma yo kubona Imana imurokoye mu mpanuka yakoze akisanga mu mapine y’ikamyo ariko agakira yahise afata umwanzuro wo kuyamamaza no kuvuga ugukomera kwayo akoresheje impano afite yo kuririmba.

Kanda hano wumve indirimbo umurokore ya Gene Kwizera

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND