Umuvandimwe wa Producer Iyzo Tumaini Leonard yinjiye mu muziki bahita bahasinyana amasezerano yo gukorana mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyzo Pro ni umwe mu
batunganya umuziki bafite ubuhanga budashikikanywaho, bitewe n’indirimbo
zakunzwe yagiye akora zirimo Mpfumbata ya “Urban Boys”, “Yambi” ya Amalon, “Komeza
Unyirebere” ya Charlu na Nina n’izindi nyinshi.
Kuri ubu akorera muri
studio ya Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja mu muziki.
Iyzo yatangarije
INYARWANDA ko mukuru we witwa Tumaini Leonard nawe yamaze kwinjira mu muziki
aho yahereye ku ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise “Ni Ku bw’Ubuntu.”
Iyzo yavuze ko nubwo
Tumaini ari umuvandimwe basinye amasezerano y’imyaka itanu aho azajya
amutunganyiriza indirimbo akanamufasha no mu bindi byo se umuhanzi yakenera.
Tumaini wahereye ku ndirimbo yo guhimbaza Imana ngo ntabwo ari zo azajya yibandaho gusa, ahubwo azakora nku nsanganyamatsiko zitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO