RFL
Kigali

Umunyeshuri umwe rukumbi ni we wahawe impamyabumenyi y’ikirenga uyu munsi muri Kaminuza y'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/11/2019 11:58
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2019 i Huye hari kubera umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda. Vincent Ntaganira ni we munyeshuri rukumbi wahawe impamyabumenyi y'ikirenga uyu munsi.



Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni 9,382 barimo abigitsinagore 3,488 ndetse na 5,894 b'igitsinagabo. Minisitiri w'intebe Dr Edward Ngirente, Dr Eugene Mutimura Minisitiri w'uburezi na Dr Isaac Munyakazi ni bamwe mu bayobozi bitabiriye ibi birori byabereye muri Stade Huye.

Kaminuza y'u Rwanda yanditse kuri Twitter ko umunyeshuri umwe rukumbi ari we wahawe impamyabumenyi y'ikirena (PhD), uwo akaba ari Vincent Ntaganira wakoze ubushakashatsi ku bijyanye n'ubuhamya bw'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banditse bati:

Vincent Ntaganira ni we munyeshuri rukumbi uri buhabwe impamyabumenyi y’ikirenga kuri uyu munsi. Yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.#URGraduation2019

Vincent Ntaganira ni we wenyine wahawe PhD uyu munsi

TMC wo muri Dream Boys ni umwe mu bahawe impamyabumenyi uyu munsi muri Kaminuza y'u Rwanda aho yahawe iy'icyiciro cya gatatu. Yahamagariye abahanzi bagenzi be kwiyungura ubumenyi. Yagize ati "Nishimiye gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Nakoze MBA muri project management. Ndashishikariza abahanzi bagenzi banjye kurushaho kwiyungura ubumenyi."


TMC ari mu bahawe impamyabumenyi uyu munsi kaminuza y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbanda jackson4 years ago
    ndi umunyeshuri mushya muri UR huye campus muri computer science mubyukuri nabanza gushimira Bakuru bacu kubwo umunsi nkuriya bakoze natwe tuzakora iyo bwabaga NGO twese ibyo twahize murakoze





Inyarwanda BACKGROUND