RFL
Kigali

Kanye West yatangaje ko agiye guhatanira kuyobora Amerika muri 2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/11/2019 10:37
0


Ikinyamakuru Fox News cyateruye inkuru yacyo kibaza niba abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazabona Umunyamideli Kim Kardashian mu ishusho y’umugore wa Perezida mu minsi iri imbere.



Umuraperi Kanye West mu iserukiramuco rya Company Innovation ryabereye mu Mujyi wa New York, kuri uyu wa 07 Ukwakira 2019, yahishuye ko afite inyota yo kwicara ku ntebe y’icyubahiro muri Amerika.

Yavuze ko mu mwaka wa 2024 aziyamamariza kuyobora Amerika kandi ko azashyira imbere guhanga imirimo. Avuga ko hari bamwe mu baturage ba Amerika n’abandi bantu bazwi bafunzwe kubera ko ‘ntacyo bavuga’.

Ati “Nindamuka niyamamaje mu matora yo muri 2024, tuzahanga imirimo myinshi. Mu by’ukuri ngiye kubikora.”  Uyu muraperi kandi yanavuze ko yatangiye gutekereza uko yahindura amazina ye akitwa 'Christian Genius Billionaire'.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bya Grammy Awards mu bihembo bitandukanye, yanavuze ko Perezida George W. Bush atigeze yita ku birabura.

Mu Ukwakira 2018 Kanye West yahuye na Perezida Donald Trump basangira ifunguro rya saa sita. Baganiriye ku bibazo bitandukanye muri Politiki ya Amerika banaganira ku mavugurura mu magereza.

Mu bihe bitandukanye uyu muraperi yagiye agaragaza ko ashaka impinduka. Mu 2018 yateye inkunga y’amafaranga umugore witwa Amara Enyia wiyamamarizaga kuyobora Akarere ka Chicago avukamo.

Muri Nzeli 2019 ishyaka ry'abademokarate ryatangije iperereza rigamije kweguza Perezida Donald Trump. Ibi byaturutse ku kuba Trump ‘yarakangishije’ Ukraine kuyihagarikira inkunga mu bya gisirikare.

Mu mwaka wa 2015 Kanye West yavugiye mu birori bya MTV Video Music Awards, ko yiteguye guhatanira kuyobora Amerika, ariko ntibyabaye. Yavugaga ko yiteguye kuba ijwi rya rubanda babuze kivugira.

Uyu muraperi aherutse gushyira hanze album yise ‘Jesus is King’; ku myambaro ari kwambara muri iyi minsi handitseho aya magambo. Buri ndirimbo iri kuri iyi album iri ku rutonde rwa Billboard’s Hot 100.

Mu materaniro yo ku cyumweru yavugiyemo ijambo anaririmba mu rusengero rwa Crossroads yatumye abantu hafi 1,000 bakira ‘Yezu nk’umwami n’umukiza’. Amaze iminsi aririmba mu nsengero zitandukanye yamamaza iyi album yashyize ku isoko mu minsi ishize.

Kanye Omari West [Kanye West] ni umuraperi w’umunyamerika w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo. Ni umushabitsi wanashyize imbere guhanga imyambaro n’inkweto.

Indirimbo ze zikunzwe mu buryo bukomeye mu bice bitandukanye by’isi yisanzuye mu njyana ya Hip Hop, Soul, Baroque Pop, Electro, Indie rock, n’izindi. Yabonye izuba ku wa 08 Kamena 1977 avukira muri Atlanta muri Leta ya Georgia.

Afite uburebure bwa 1.73 m. Mu mwaka wa 2014 yashakanye n’umunyamideli Kim Kardashian babyaranye Saint West, Psalm West, North West na Chicago West.

Mu mwaka wa 2018, John Legend yatangaje ko adashidikanye ko Kanye West yiteguye kuyobora Amerika

Uyu muraperi yavuze ko yiteguye kuyobora Amerika kandi ko azaba ijwi rya rubanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND