RFL
Kigali

Rubavu: Abaturage bijejwe amazi ahagije biterenze Gicurasi 2020

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2019 10:53
1


Mu gihe imirimo yo gusaba uruganda rwa Gihira I ndetse no kubaka uruganda rwa Gihira ya II byaba bikozwe neza abaturage baturiye umujyi wa Rubavu baba baciye ukubiri n’ikibazo cy’ibura ry’amazi bya hato nahato. Ibi byemejwe n’umuyobozi mukuru wa WASAC, Eng Muzola Aime.



Eng Muzola yabitangaje kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2020 ubwo yasuraga izi nganga z’amazi ari kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ndetse n'Ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze.

Nzola Aime yagize ati: "Ingengabihe twihaye igaragaza ko uruganda rwa Gihira ya II rugomba kuba rwuzuye mu mpera z’Ukuboza 2019 rugatangira gutanga amazi mu gihe hazaba harimo gusanwa uruganda rwa Gihira ya I narwo rugomba kuba rurangiye muri Gicurasi 2020."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert we yavuze ko uretse kuzuza izi nganda hari na gahunda yo gusana no kongera imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Rubavu ku birometero bisaga 100 ku buryo hizewe ko nyuma yo kurangira kw’iyi mirimo nta muturage wo mu mujyi wa Rubavu uzongera gutaka amazi make.

Ubuyobozi buvuga ibi nyuma y'aho abaturage batuye muri aka karere bakomeje kugaragaza ko kubura amazi meza ahagije bibagiraho ingaruka nyinshi. Hari abaturage batuye mu bice bituwe cyane nka Mbugangari, Byahi n'ahandi babona amazi iminsi itarenze ibiri mu cyumweru hari n'abavuga ko hari ubwo bamara n'ukwezi atabagezeho.

Umwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru Mwema Jacques yavuze ko bamaze kumenyera ubuzima butagira amazi gusa avuga nibaramuka bakoze izo ngomera nabo bizabashimisha kuko ubuzima buzahinduka. Mwema yagize ati:"Twe twaramenyereye amazi kuyabona ni amahirwe, dufite imigezi mu ngo zacu ariko usanga nta mazi aza,ku bwanjye urebye hari n'ubwo mu cyumweru tuyabona iminsi ibiri gusa hari n'ubwo tutayabona. Ibi bitugiraho ingaruka zirimo isuku nke, byanadutera n'indwara, ibyo ubuyobozi butwizeza biramutse bigezweho byadufasha cyane turategereje."


Nyuma yo kureba uko imirmo irimo gukorwa rwiyemezamirimo yasabwe kongera ibikoresho n'abakozi ndetse byanashoboka hagatangirwa gahunda yo gukora amanywa n’ijoro kugira ngo imirimo izarangirire igihe giteganijwe.

Uru ruganda rwa Gihira II nirumara kuzura ruzatanga amazi angana na Metero kibe 15,000 aho ruzunganirwa n'urwari rusanzwe nyuma yo kurusana narwo rukazava kuri Metero kibe 8,000 rwatangaga rukagera ku 10,000.



Abaturage ba Rubavu bijejwe amazi meza

Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karimba James irukara4 years ago
    Nibagerageze abaturage bacukubiri numwanda waterwaga nibura ryamazi





Inyarwanda BACKGROUND