RFL
Kigali

Siya Kolisi Kapiteni wa mbere wa Afurika y’Epfo w’umwirabura watwaye igikombe cy’isi ni muntu ki?

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2019 8:03
0


Ubusanzwe buri ntsinzi igira intwari zayiharaniye, rimwe na rimwe muri izo ntwari hakavamo irusha izindi intambwe. Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2019, Ikipe y’igihugu cy’Afurika y’Epfo ya Rugby yatwaye igikombe cy’isi muri uyu mukino itsinze u Bwongereza.



Iki gihugu cyaranzwe n’ivangura mu myaka yashize, kuri iyi nshuro uwa uri umuyobozi w’ikipe benshi bita Kapiteni yari umwirabura, Siya Kolisi. Kuri iyi nshuro ntitumuvuga imyato ahubwo turagerageza kwerekana uyu Siya Kolisi uwo ari we, ndetse n’inzira y’inzitane yanyuzemo kugeza abaye intwari baririmba mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ndetse no ku isi yose ku bakurikirana bya hafi uyu mukino wa Rugby.


Ibyishimo byari byose kuri Siya Kolisi nyuma yuko ikipe ya Afrika y'Epfo abereye kapiteni itwaye igikombe cy'isi itsinze u Bwongereza

Siya Kolisi ni umugabo w’imyaka 28 wavukiye ndetse agakurira mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Yavutse ku babyeyi bari bakiri bato cyane, nyina yamubyaye afite imyaka 16, naho se we yari mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Ku myaka ye 15 gusa nyina yitabye Imana, asigara arerwa na nyirakuru. 

Kolisi yakuriye mu buzima butoroshye bwa gikene mu gace ka Zwide hirya gato y’umujyi wa Port Elizabeth. Kugira ngo babone amaramuko, nyirakuru yakoraga umurimo wo gukora amasuku mu bikoni by’abazangu. Ushobora kwibaza uko umwana wakuriye muri ubu buzima yaje kuba igihangange baririmba none.

Ku myaka 12 gusa ni bwo umugabo witwa Andrew Hayidakis wari umutoza wa Rugby yamuteye imboni akunda uburyo ku myaka ye yakinaga uyu mukino. Uyu Andrew Hayidakis wari umutoza w’umukino wa rugby mu ishuri ryigenga rya Grey yaje kumuha uburyo bwo kwiga muri iri shuri ku buntu kubera impano yagaragazaga. Uyu Kolisi yagiye akina amarushanwa menshi y’ingimbi bituma akomeza kugira amahirwe yo kwerekana impano ye. 


Mu mwaka wa 2013 ku itariki ya 15 Kamena ni bwo yagaragaye mu kibuga yambaye umwenda w’ikipe y’Afurika y’Epfo. Uyu mukino yawugaragayemo asimbuye Arno Botha warumaze kuvunika. Kuri iyo tariki yavuzwe haruguru bakinnye n’igihugu cya Scotland, byaje no kurangira ari we mukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Ntitwabura kwibutsa abantu ko iyi kipe y’Afurika y’Epfo imaze gutwara iki gikombe cy’isi inshuro eshatu zose. Mu mwaka wa 1995 bagitwaye bari hamwe na nyakwigendera Nelson Madiba Mandela wari perezida muri icyo gihe, bongeye kugitwara mu mwaka wa 2007 aha ho barikumwe na Thabo Mbeki wari perezida none ku nshuro ya gatatu bagitwaye bari hamwe na Cyril Ramaphoza. 


Nubwo bagiye bahesha ishema igihugu cyabo abakinnyi ba Springbok (ikipe y’Afurika y’Epfo ya rugby) ntibashyigikirwaga na rubanda rwose muri iki gihugu. Mu mwaka wa 1995 Zola Ntlokoma wari umunyamabanga w’ikipe ya rugby ya Soweto yavuze ko abirabura benshi, na we arimo, badashyigikira iyi kipe kuko irangwa n’ivangura rishingiye ku ruhu. Aho hari muri iyo myaka, ubu ni umwirabura noneho ni we wari ku ruhembe ayoboye abandi muri uru rugamba batsinze.

Kolisi wabonaga rimwe na rimwe amafunguro bimugoye yewe no kubona imyenda n’inkweto bikaba uko, uyu ni we wayoboye bagenzi be kugera ku ntsinzi. Mu ijambo rye yavuze ko kubona umuperezida w’umwirabura w’Afurika y’Epfo dore ko uwambere yabayewe muri 1994, no kubona umukapiteni wa Springboks na we w’umwirabura ko bisobanuye byinshi kandi ko byakongera gushyirahamwe iki gihugu cyari mu bibazo bitandukanye.

Siya Kolisi kapiteni w'ikipe ya Afrika y'Epfo ya Rugby yatwaye igikombe cy'isi

REBA INCAMAKE Y'UMUKINO WA NYUMA W'IGIKOMBE CY'ISI MURI RYGBY WAHUJE AFRIKA Y'EPFO N'UBWONGEREZA


Umwanditsi: Mukama Christian-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND