RFL
Kigali

Miss Nimwiza Meghan yiyemeje kwita ku bana 50 bafite ikibazo cy'imirire mibi muri Nyamagabe-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/11/2019 19:32
2


Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2019 Miss Rwanda 2019 yerekeje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe aho yagiye gutangiza igikorwa cyo gufasha abana 50 bafite ikibazo cy'imirire mibi bari mu cyiciro gitukura aho biteganyijwe ko bazabitaho kubageza bakize burundu ndetse bakanigisha imiryango yabo kugira imirire myiza.



Ni gahunda Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yiyemeje gukora afatanyije na Africa Improved Food umufatanyabikorwa w'irushanwa rya Miss Rwanda. 

Ni muri gahunda irushanwa rya Miss Rwanda ryatangije yo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa babo mu bikorwa bakora byateza imbere abanyarwanda muri rusange.

Ni igikorwa cyatangiye i saa tanu aho kitabiriwe n’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda.

Miss Rwanda 2019 azafasha aba bana kwitabwaho afatanyije n'Intara y’Amajyepfo kuva bavuye mu cyiciro cy’umutuku bakagera ku cyiciro cy’icyatsi bifashisha bimwe mu bikorwa bya Africa Improved Food nk’ifu y’igikoma ya nutri toto, nutri mama n’izindi.

Aba bana 50 bazitabwaho ndetse bakurikiranwe aho inzobere aho bavuga ko mu mezi make bazaba bamaze gusubira ku murongo ariko na none icy’ingenzi ni ukwigisha ababyeyi kugira imirire myiza irambye.

Mu ijambo rye Miss Nimwiza Meghan yavuze ko kuba nyampinga bidafite icyo bimariye abakugize abagutoye ntacyo byaba bimaze akaba ari yo mpanvu ijoro namanywa baba batekereza icyo bakorera abanyarwanda mubushobozi buke bafite.

Yavuze ko kandi kwita kuri aba  bana ari ngombwa kuko ari bo bazavamo abayobozi beza; abaganga, abacuruzi b’ejo hazaza.

Ati"Mutwereka abana sinabonye gusa ngo abana bafite ikibazo cy'imirire mibi, oya nabonye abayobozi b’ejo hazaza, nabonye abazavamo abaganga bakomeye, nabonye abazafasha igihugu mu iterambere mu bice byose bigize igihugu."

Yakomeje avuga ko ibi atabigeraho wenyine na Africa Improved Food imufasha kubona ibiribwa ahubwo bazabigeraho ku bufatanye na buri wese cyane cyane ababyeyi.

Ati “Mukomeze kubungabunga imirire myiza mwibukako muba murerera igihugu. Kandi na gahunda ya leta ibivuga neza ko ari ukurandura atari ukugerageza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro yashimye igitekerezo cya Miss Nimwiza Meghan avuga ko kugira ngo imirire mibi icike ari ngombwa ko abantu bahora bigishwa.

Ati “Imirire mibi kenshi hari n’aho usanga iterwa no kutamenya ndetse n’uburangare rimwe na rimwe bityo kwigisha bigomba guhoraho kandi nk'ubuyobozi tubishyize imbere. Nk'uko Miss amaze kubivuga kenshi usanga imirire mibi iterwa no kutamenya indyo yuzuye ndetse hamwe igaterwa n'uburangare ariko byange bikunde nidushyira hamwe tuzabihashya."

Umuyobozi wa Africa Improved Food, Prosper Ndizeye yijeje abari aho ko bo nta kindi kibaraje ishinga kitari uguharanira ko abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Ati: "Aba bana ndetse n’abatari aha ni u Rwanda rw’ejo, bagomba kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka kandi birashoboka kuko igihugu cyarabihagurukiye ndetse natwe nk’abafatanyabikorwa bayo ni yo ntego"

Ababyeyi bafite abana bari gukurikiranwa muri ino gahunda ntibahishe amarangamutima yabo kuko ibyishimo bafite babisangije abari aho aho benshi bemeje ko amahirwe bagize batazayapfusha ubusa.

Miss Rwanda Nimwiza Meghan yatanze ifu izafasha ababyeyi kunoza indyo y'abana babo

Nimwiza Meghan yemera ko abana ari ejo heza h'igihugu ari nayo mpamvu bakwiye kwitabwaho

Yahaye ababyeyi urugero abereka indyo bakwiye guha abana babo

Abana 50 bo mu Karere ka Nyamagabe bafite imirire mibi bagiye kwitabwaho

Igikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye

Ababyeyi bakanguriwe kumenya guteka indyo yuzuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri4 years ago
    Ariko mujye mugira ukuri,nkuko mwiba mugutoranya banyampinga ninako mubikora mwiba imishinga yabandi!mwajegusanga umushinga wa Josiane arinyamimbwa none mwawuyobotse kandi mwangiye nyirawo kuwushyira mubikorwa,Meghan nibyizako uhagarara kucyo wiyemeje aho gukomeza kwiyitirira ibyabandi.ibi nakarengane gakomeye,
  • Musonera4 years ago
    Ibi banyita kwivugira mumuheto wabandi





Inyarwanda BACKGROUND