Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2019 Miss Rwanda 2019 yerekeje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe aho yagiye gutangiza igikorwa cyo gufasha abana 50 bafite ikibazo cy'imirire mibi bari mu cyiciro gitukura aho biteganyijwe ko bazabitaho kubageza bakize burundu ndetse bakanigisha imiryango yabo kugira imirire myiza.
Ni gahunda Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yiyemeje gukora afatanyije na Africa Improved Food umufatanyabikorwa w'irushanwa rya Miss Rwanda.
Ni muri gahunda irushanwa rya Miss Rwanda ryatangije yo gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa babo mu bikorwa bakora byateza imbere abanyarwanda muri rusange.
Ni igikorwa cyatangiye i saa tanu aho kitabiriwe n’inzego
zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa ba Miss Rwanda.
Miss Rwanda 2019 azafasha aba bana kwitabwaho
afatanyije n'Intara y’Amajyepfo kuva bavuye mu cyiciro cy’umutuku bakagera ku
cyiciro cy’icyatsi bifashisha bimwe mu bikorwa bya Africa Improved Food nk’ifu
y’igikoma ya nutri toto, nutri mama n’izindi.
Aba bana 50 bazitabwaho ndetse bakurikiranwe aho
inzobere aho bavuga ko mu mezi make bazaba bamaze gusubira ku murongo ariko na
none icy’ingenzi ni ukwigisha ababyeyi kugira imirire myiza irambye.
Mu ijambo rye Miss Nimwiza Meghan yavuze ko kuba
nyampinga bidafite icyo bimariye abakugize abagutoye ntacyo byaba bimaze akaba
ari yo mpanvu ijoro namanywa baba batekereza icyo bakorera abanyarwanda
mubushobozi buke bafite.
Yavuze ko kandi kwita kuri aba bana ari ngombwa kuko ari bo bazavamo
abayobozi beza; abaganga, abacuruzi b’ejo hazaza.
Ati"Mutwereka abana sinabonye gusa ngo abana
bafite ikibazo cy'imirire mibi, oya nabonye abayobozi b’ejo hazaza, nabonye
abazavamo abaganga bakomeye, nabonye abazafasha igihugu mu iterambere mu bice
byose bigize igihugu."
Yakomeje avuga ko ibi atabigeraho wenyine na Africa
Improved Food imufasha kubona ibiribwa ahubwo bazabigeraho ku bufatanye na buri
wese cyane cyane ababyeyi.
Ati “Mukomeze kubungabunga imirire myiza mwibukako
muba murerera igihugu. Kandi na gahunda ya leta ibivuga neza ko ari ukurandura
atari ukugerageza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro yashimye
igitekerezo cya Miss Nimwiza Meghan avuga ko kugira ngo imirire mibi icike ari
ngombwa ko abantu bahora bigishwa.
Ati “Imirire mibi kenshi hari n’aho usanga iterwa no
kutamenya ndetse n’uburangare rimwe na rimwe bityo kwigisha bigomba guhoraho
kandi nk'ubuyobozi tubishyize imbere. Nk'uko Miss amaze kubivuga kenshi usanga
imirire mibi iterwa no kutamenya indyo yuzuye ndetse hamwe igaterwa n'uburangare
ariko byange bikunde nidushyira hamwe tuzabihashya."
Umuyobozi wa Africa Improved Food, Prosper Ndizeye
yijeje abari aho ko bo nta kindi kibaraje ishinga kitari uguharanira ko
abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.
Ati: "Aba bana ndetse n’abatari aha ni u Rwanda rw’ejo,
bagomba kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka kandi birashoboka kuko igihugu
cyarabihagurukiye ndetse natwe nk’abafatanyabikorwa bayo ni yo ntego"
Ababyeyi bafite abana bari gukurikiranwa muri ino gahunda ntibahishe amarangamutima yabo kuko ibyishimo bafite babisangije abari aho aho benshi bemeje ko amahirwe bagize batazayapfusha ubusa.
Miss Rwanda Nimwiza Meghan yatanze ifu izafasha ababyeyi kunoza indyo y'abana babo
Nimwiza Meghan yemera ko abana ari ejo heza h'igihugu ari nayo mpamvu bakwiye kwitabwaho
Yahaye ababyeyi urugero abereka indyo bakwiye guha abana babo
Abana 50 bo mu Karere ka Nyamagabe bafite imirire mibi bagiye kwitabwaho
Igikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye
Ababyeyi bakanguriwe kumenya guteka indyo yuzuye
TANGA IGITECYEREZO