RFL
Kigali

Umujyi wa Huye witeguye kwakira ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2019 19:24
0


I Huye ni ku ntera y’ibirometero 133 uvuye mu mujyi wa Kigali werekeza mu Majyepfo y’u Rwanda. Abenshi barahize, ndetse na n’ubu hari abakihita ku gicumbi cy’ubuhanga. Kuri ubu Huye yiteguye bikomeye kwakira ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y'u Rwanda.



I Huye ku gicumbi cy’ubuhanga hitwa uko kuko habanje kaminuza ya mbere muri iki gihugu. Aha hantu usibye iyo Kaminuza ihabarizwa, hari n’ibindi bikorwa byinshi bya muntu, ni umujyi ubereye ijisho, Huye. Ni ku nshuro ya kabiri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda bibereye muri aka karere—nyuma y’uko kaminuza n’amashuri makuru bya Leta bigizwe kaminuza imwe, Kaminuza y’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro, uyu munsi mukuru uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 8, Ugushyingo, 2019. Imyiteguro ku bantu bose muri uyu mujyi irarimbanyije, kuva ku bazitabira kugera ku bazakira abashyitsi, baritegura ngo kuri uyu munsi bazahatambukane ishema. Ubusanzwe uyu ni umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo ya kaminuza mu byiciro bitandukanye, ndetse no mu mashami atandukanye. 

Muri Kaminuza y’ u Rwanda hatangwa impamyabumenyi ku basoje amasomo muri ‘college’ zayo: College of Arts and Social Sciences(CASS), College of Agriculture, Animal sciences and Veterinary Medicine (CAVM), College of Business and Economics (CBE), College of Medicine and Health Sciences (CMHS), College of Education (CE) na College of Science and Technology (CST). 

Impamyabumenyi zitangwa ni: Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), Ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree), ndetse n’Ikiciro cya kabiri cya Kaminuza. Kaminuza y’u Rwanda rero, ikaba ishyira hanze abanyeshuli benshi, baturutse muri izo ‘college’. Mu mwaka wa 2017, Kaminuza y’ u Rwanda yasohoye abanyeshuli bagera ku 8,366; mu gihe mu mwaka wakurikiyeho, hasohotse abasaga 7,050.


Nk'uko byavuzwe haruguru, iki gikorwa kizaba tariki ya 8 Ugushyingo 2019. Kuva ku munyehuri uzahabwa impamyabumenyi, abategura iki gikorwa mu nzigo zitandukanye kugeza ku bikorera ku giti cyabo, imyiteguro irarimbanyije. 

Mu rugendo yakoreye muri uyu mujyi, umunyamakuru wacu Faridi Muhawenimana yageze kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ari na ho hazabera iyi mihango ndetse anagenderera bamwe mu bikorera mu bijyanye no kwakira abantu (amahoteri, utubari, amaresitora). 

Nubwo bitari byoroshye kubona abahagarariye ibi bikorwa by’ubucuruzi kubera ko abenshi bari banyarukiye muri gahunda zo kunoza iyi myiteguro, aho twavuga nko guhaha, gusa yavuganye n’abakozi baho basanzwe bamutangarizako imyiteguro bayigeze kure.

Mu kinganiro n’ushinzwe ibinyobwa n’ibiribwa (Food and Beverage Manager) muri E-Bis Resto-Bar (iyahoze ari Hotel Ibis), Bwana Yves Nshirampaka yadugaragarije ko ku ruhunde rwabo imyiteguro ihagaze neza ndetse ko bamaze kwakira ubusabe bwinshi bw’abantu bateganya kwakira. 

Yakomeje anatugaragariza ko n’akarere ka Huye kasabye abikorera bose kuzakira neza abantu bazaba baturutse imihanda yose. Mu nkuru yacu itaha turabararika kubagezaho uku uyu muhango wagenze na cyane ko Inyarwanda.com izaba ihababereye Gatanu kuri Gatanu.


Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y'u Rwanda bizabera muri Stade Huye

ABANDITSI: Faridi Muhawenimana na Christian Mukama-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND