RFL
Kigali

Igipimo cy’ibyishimo by’abanyarwanda mu mboni za The Ben, Davido, Alpha Blondy n’abandi bataramiye i Kigali

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/11/2019 16:48
1


Ahari amahoro haba kwishima kandi bikagaragarira mu mboni z’abaturage. Mu cyumweru gishize nasomye inkuru y'umunyamakuru Michael Grotaus aho yavugaga ku bihugu 10 bifite abaturage bishimye n'ibindi bihugu 10 bifite abaturage batishimye.



Ku bwa Michael Grotaus u Rwanda ruri mu bihugu 10 bifite abaturage batishimye aho ruri ku rutonde ruri kumwe n'ibihugu nka Sudan y’Epfo, Central Africa, Yemen, Haiti n'ibindi.

Utiriwe ujya mu busesenguzi bwinshi bw'ibipimo mpuzamahanga bigenderwaho ngo hemezwe ko abaturage bishimye cyangwa batishimye, ugafatira ku rutonde rw'ibihugu biri kumwe n'u Rwanda mu nkuru y’uyu munyamakuru uhita ubona ko harimo kwibeshya no kwirengagiza ukuri bikozwe nkana cyangwa se biherekejwe no kutamenya.

Ubusanzwe habaho inzira nyinshi zikoreshwa n'ibigo n'imiryango mpuzamahanga itandukanye mu gupima ibyishimo by’abaturage bo mu bihugu bitandukanye.

Dufatiye urugero nko ku cyitwa 'World Happinesses Report' itegurwa n'umuryango w'Abibumye (United Nations) muri gahunda yayo yo kwigira mu iteramberambere, aho bo bahera ku ngingo enye mu kugena uko abaturage bishimye arizo, iterambere mu bukungu, imitekerereze y'abaturage, ubusesenguzi n'ubushabitsi, n'umutekano mu bya politiki.

Cyakora hari ubundi ubushakashatsi bwo burenga kuri izi ngingo bukanareba ibijyanye n'imyidagaduro kuko umuturage wishimye ni we widagadura. Izo ngingo zose n’izo tugiyeho kwibandaho imwe ku yindi maze turebe koko abanyarwanda bataba ari bamwe mu baturage bishimye.

Mu bihe bitandukanye nagiranye ibiganiro n'abahanzi batandukanye babaga bavuye hanze y'u Rwanda nakoraga ibishoboka byose nkaganira nabo nyuma y'ibitaramo byabo, nabaga mfite ibibazo byinshi bitandukanye. Kimwe mu bibazo nabaga nshakira igisubizo nti ‘ese wabonye abanyarwanda wataramiye bishimiye igitaramo cyawe'.

Bebe Cool we yansubije agira ati “...Nakunze uburyo abaje muri iki gitaramo cya Kigali jazz junction banyakiriye, nakoze uko nshoboye mbaha buri kimwe kandi bishimye. Nabibonaga no ku maso yabo, muri abantu beza" Aha hari kuwa 29 Kamena 2019.

Davido yataramiye i Kigali mu ruhererekane rw'ibitaramo '30 Billion Africa'

Davido we yagize ati “Yego! Bishimye kandi nanjye ndishimye, abanyarwanda ni abantu beza, iyaba nanjye nari umunyarwanda". Aha ni mu rucyerera rwo kuwa 3 Werurwe 2018.

Umunya-Afurika y’Epfo Zahara yatumiwe inshuro ebyiri mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction, we yansubije agira ati “Urambajije ngo abantu bishimye? Nawe urabibona, subira muri salle urebe ku maso ya buri umwe. Bari kumwenyura; barasa neza, iki ni kimwe mu bihugu bifite abantu bishimye". Hari ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuwa 31 Gicurasi 2019.

Mugisha Benjamin waryubatse mu muziki nka The Ben, we yagize ati “Aha ni mu rugo. Abo naririmbiye ni abavandimwe, amasaha arenga abiri maze ku rubyiniro nabonaga ibyishimo muri buri muntu, bishimye! Kandi nanjye ndishimye". Hari kuwa 01 Mutarama 2017 mu bitaramo bimenyerewe mu gutangira umwaka mushya.

Alpha Brondy we yagize ati “…Sinavuga ngo bishimye, sinzi. Ntabwo bishimye ubanza ahari ari uko ari urubyiruko ruto rwaje kandi inganzo yanjye cyane cyane ni iy'abakuze. Ndumva hari ukundi bari kwishima birenze hariya". Hari kuwa 27 Nyakanga 2018 mu bitaramo bizwi nka Kigali Up.

Uretse kandi n'ibitaramo by'imiziki n’ubundi buryo bw'imyidagaduro ishingiye ku mikino, abanyarwanda baritabira kandi bakagaragaza akanyamuneza no kwishima ku maso, bigahurirana n’uko leta y 'u Rwanda iyo ikora ishoramari mu bikorwaremezo itibagirwa ibifasha abanyarwanda kwishima no kwidagadura; 

Urugero rwa hafi ni inyubako ya Kigali Arena. Iyi nzu mu gihe gito imaze ifunguwe ku mugaragaro, imaze kuba iwabo w'ibyishimo no kunezerwa.

Kimwe mu bikorwa byatangiye kubera muri iyi nzu n’umukino wa Basketball, umukino ufatwa nk’uw'abantu bakundana, ntibikiri igitangaza ko imbere mu cyumba cy’imikino, umuntu apfukama agasaba uwo bakundana ko bazabana akaramata; ikimenyetso cy’abaturage bishimye n'icyizere cy’ejo hazaza.

Inzira ya buri munsi kurwana no kwikura mu bukene kandi akenshi ikagenda igerwaho n’ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bishimye n’ubwo inzira yo kugera ku kwigira mu by’ubukungu ikiri ndende.

Politiki ihamye ni isoko y’amahoro, umutuzo n'umudendenzo byose bigahuriza ku kurema ibyishimo mu bantu. Amatora y'inzengo zose z’igihugu guhera ku z'ibanze kugera ku matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda biba biri mu ishusho y'ubukwe.

Amasura acyeye, inseko, kumwenyura niibyo biherekeza abanyarwanda kuva mu ngo zabo kugera kuri biro baba bari butorereho.

Ibi bikurikizwa no gucinya umudiho wo kwishimira amahitamo yabo iyo amajwi amaze gutangazwa, ikindi kimenyetso cy’uko abanyarwanda bishimye Kandi babigaragaza.

Kwishima uko kuba kumeze kose guherekezwa n'ibiro kandi uwishimye uyu munsi n’ejo aba akeneye ngo akomeze yishime yiteza imbere ariko anateza imbere igihugu, akava ahantu hamwe akagera ahandi akagerayo amahoro kubera ko yanyweye mu rugero.

The Ben avuga ko yishimiye gutaramira abavandimwe be i Kigali

Alpha Blonde avuga ko yanyuzwe n'uburyo abanyarwanda bamwakiriye

N.B: Ibitambutse muri iyi nkuru ni ibitekerezo bya Steven Rurangirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • opensouls4 years ago
    thanks for your analysis but next time make some graphs or charts and display your results by those.





Inyarwanda BACKGROUND