RFL
Kigali

Amasogisi ya Michael Jackson yashyizwe ku isoko, hari abari kuyishyura hejuru ya miliyoni y’amadorari

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:7/11/2019 15:09
1


Aherekejwe n’urupapuro rwashyizweho umukono na nyakwigendera Michael Jackson, uzageraka agatubutse kurusha abandi ugereranije n’igiciro cyayo byombi azabyegukana.




N'ubwo atakiriho yinjiza menshi ku mwaka

Uyu mwami w’injyana ya pop ku isi, watabarutse muri 2009 n’ubwo atakiriho imitungo yasize yinjiza agatubutse buri mwaka. Hashize iminsi itatu gusa, tubagejejeho inkuru ivuga ko uyu mwaka Michael Jackson ar iwe winjije menshi mu byamamare bitakiriho aho yinjije miliyoni 60 z'amadorali.

Aya mafaranga yatumye ubutunzi bwe buzamuka ubu burabarirwa kuri miliyari 2.1 mu gihe umwaka ushize bwabarirwaga kuri miliyari 1.8. Kuri ubu amasogisi ye yashyizwe ku isoko na DiLeo wafashije Micheal Jackson mu iterambere ry’umuziki we, hagati y’1984 n’1989. Icyo gihe yari yaramusinyishije mu nzu ye ifasha abahanzi yitwaga Epic records bakorana mu gihe kingana n’imyaka itanu.

Aya masogisi abitswe na DiLeo, Michael Jackson yayabyinanye bwa mbere mu mbyino yari azwiho ya “Moonwalk” byari 1983, yayabyinanye kandi imbonankubone mu kiganiro Motown 25: Yesterday, Today, Forever cyacaga kuri Televiziyo ari kumenyekanisha indirimbo ye Billie Jean.

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE

Ibinyamakuru byinshi birimo TMZ na TUKO byanditse ko Frank DiLeo washyize ku isoko aya masogizi, avuga ko ayifuzamo byibura ibihumbi 972 by’amadorari. Ubu abifuza kuyagura ngo bamaze kuba benshi kandi bishyura ama miliyoni.

Si ubwa mbere bimwe mu byo Michael Jackson yambaye bishyizwe ku isoko kandi ku mafaranga menshi kuko umwaka ushize inkweto yambaye mu myaka irenga 36 ishize zashyizwe mu cyamunara. Yari yarazihaye umubyinnyi wari inshuti ye witwa Lester Wilson ari na we waje kuzitanga zigashyirwa mu bubiko aho zari zimaze imyaka irenga makumyabiri.

Inkweto za Michael Jackson zashyizwe ku isoko umwaka ushize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bimenyimana J Paul3 years ago
    Michoel Yarakwiy Kuramba !





Inyarwanda BACKGROUND