RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Umutoni Joyeuse wari umaranye umwaka ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:7/11/2019 12:23
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Bulpitt Auditorium mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona hazasorejwe irushanwa rya Miss Africa Arizona 2020.



Iri rushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa bakomoka muri Afurika ariko batuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo guteza imbere umuco n’umurage wa Afurika.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarimo umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse wagize amahirwe yo gutsindira umwanya w’igisonga cya mbere ndetse atorwa nka Miss Popularity.

Mu gihe habura iminsi micye ngo uyu mukobwa atange ikamba yari amaranye umwaka INYARWANDA yagiranye ikiganiro nawe atubwira bimwe mu byaranze amezi 12 afite izo nshingano.

Umutoni Joyeuse yavuze ko ikintu cyatumye yitabira iri rushanwa yari afite intego yo gukorera ubuvugizi abana b’abakobwa bata amashuri biturutse ku guterwa inda zitateganyijwe.

Ati “Intego nari mfite yari ukuvuganira abana b’abakobwa batakaza amahirwe nyuma yo kubyara bakiri bato bitewe n’ihohoterwa. Mbona intego narayigezeho kuko abakobwa b’abanyarwandakazi bageze kuri byinshi ndetse baranatinyutse gukomeza gushaka kwiteza imbere.”

Mu bikorwa by’ingenzi Mutoni Joyeuse yakoze harimo ko ‘Nakoreye ubuvugizi abana b’aba kumihanda, ubu abana bafite aho baba. Nakoze ikiganiro na umuryango witwa Black Women of Arizona, gishingiye ku kurwanya hohoterwa. Nabashije kwitabira ibikorwa byose byateguwe na diaspora y’abanyarwanda harimo Kwibuka, kwibohora, ubusabane ndetse n’Umuganura’.

Mu bakobwa 10 bahataniye ikamba rya Miss Africa Arizona 2020 nta munyarwandakazi ugaragaramo kuko uwari wabashije kuryitabira atageze mu cyiciro cya nyuma. Ni ibintu Mutoni Joyeuse avuga ko bitamushimishije kubona ibendera ry’u Rwanda ritazagaragara mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Ati “Ntabwo bishimishije kubera nifuza ko U Rwanda rwakomeza guhagararirwa mu mahanga ariko kandi nizeyeko nzakomeza kuruhagararira neza.”

Avuga ko azakomeza kwimakaza umuco nyarwanda mu rubyiruko dore ko ari nawe muyobozi w’urubyiryuko rw’abanyarwanda rutuye muri Leta ya Arizona, ngo nta gihindutse mu mwaka utaha azaza gusura urwamubyaye.

Umutoni Joyeuse na bagenzi be bagiye gusimburwa

Nyampinga w'Umujyi wa Phoenix yashyikirije ibihembo Umutoni Joyeuse

Umutoni Joyeuse yagiye aganira n'abantu batandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abana baba ku muhanda

Abakobwa 16 bahataniye ikamba rya Miss Africa Arizona 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND