Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Bulpitt Auditorium mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona hazasorejwe irushanwa rya Miss Africa Arizona 2020.
Iri rushanwa ry’ubwiza rihuza abakobwa bakomoka muri
Afurika ariko batuye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu
rwego rwo guteza imbere umuco n’umurage wa Afurika.
Mu mwaka ushize iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abarimo
umunyarwandakazi Umutoni Joyeuse wagize amahirwe yo gutsindira umwanya w’igisonga cya mbere ndetse atorwa nka Miss Popularity.
Mu gihe habura iminsi micye ngo uyu mukobwa atange
ikamba yari amaranye umwaka INYARWANDA yagiranye ikiganiro nawe atubwira bimwe
mu byaranze amezi 12 afite izo nshingano.
Umutoni Joyeuse yavuze ko ikintu cyatumye yitabira iri rushanwa yari afite intego yo gukorera ubuvugizi abana b’abakobwa bata amashuri biturutse ku guterwa inda zitateganyijwe.
Ati “Intego nari mfite yari ukuvuganira abana b’abakobwa
batakaza amahirwe nyuma yo kubyara bakiri bato bitewe n’ihohoterwa. Mbona
intego narayigezeho kuko abakobwa b’abanyarwandakazi bageze kuri byinshi ndetse
baranatinyutse gukomeza gushaka kwiteza imbere.”
Avuga ko azakomeza kwimakaza umuco nyarwanda mu rubyiruko dore ko ari nawe muyobozi w’urubyiryuko rw’abanyarwanda rutuye muri Leta ya Arizona, ngo nta gihindutse mu mwaka utaha azaza gusura urwamubyaye.
Umutoni Joyeuse na bagenzi be bagiye gusimburwa
Nyampinga w'Umujyi wa Phoenix yashyikirije ibihembo Umutoni Joyeuse
Umutoni Joyeuse yagiye aganira n'abantu batandukanye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abana baba ku muhanda
TANGA IGITECYEREZO